Abanyarwanda bashimutirwa muri Kongo ngo bajyanwa kwicirwa mu birindiro bya FDLR

Ubuhamya Kigali Today ikesha Abanyarwanda bari bamaze ukwezi kurenga bafungiwe muri Kongo i Goma muri gereza yitwa T2, bavuga ko bamwe mu Banyarwanda bafatirwa mu mujyi wa Goma bajyanwa kwicirwa mu birindiro bya FDLR.

Nk’uko bitangazwa na Byukusenge Emmanuel uvuka mu karere ka Ruhango wafatiwe mu mujyi wa Goma ahitwa Rond Point ubwo yari agiye kurangura ibitenge tariki ya 12/9/2014, ngo inzego zamufashe zavugaga Ikinyarwanda.

Byukusenge wafashwe akabazwa ibyangombwa by’u Rwanda akabitanga ndetse akamburwa n’ibindi yari afite, inzego z’iperereza zamufashe zahise zimujyana mu bice bitandukanye birimo Masisi na Rutshuru, aho bamubwiye ko bamujyanye ahicirwa "abameze nka we".

Byukusenge avuga ko ubwo yafatwaga yabwiwe ko ajyanywe ahicirwa aba M27 ahitwa Gashuga muri Rutshuru, ariko bagakomeza bamujyana mu ishyamba rya Mweso ahari ibirindiro bya FDLR ikorana n’ingabo za Kongo.

Mu buhamya butangwa na Byukusenge ngo kumenya aho yanyuze abikesha gusoma ibyapa yanyuragaho bitewe n’uko batari bamupfutse mu maso.

Bukusenge akomeza avuga ko aho mu ishyamba hari abasirikare benshi ndetse hari n’abagomba kwicwa. Abo yabonye bishwe barenga 30 ngo bari abagabo bamanitse ku biti kandi bafunzwe mu maso n’umunwa badashobora kuvuga, bigaragara ko bishwe hakoreshejwe amasasu.

Byukusenge washoboye kubona uburyo inzego z'iperereza za Kongo zijya kwicira abantu mu birindiro bya FDLR.
Byukusenge washoboye kubona uburyo inzego z’iperereza za Kongo zijya kwicira abantu mu birindiro bya FDLR.

Ngo abo basirikari bakomeje kubwira Byukusenge ko ari we ukurikiraho kwicwa ariko akomeza guhakana avuga ko ari Umunyarwanda ndetse yaberetse n’ibyangombwa by’Ubunyarwanda, gusa bamubwira ko n’abapfa bameze nkawe.

Byukusenge avuga ko ubwo igikorwa cyo kwica abo bantu cyari kirangiye hari umusirikare ufite ipeti rya Colonel wari uhagarariye abarasa witwa Col Jigar wazaniwe icyombo akabwirwa ko agomba kuvugana n’abo Afande Kayumba yaboherereje bavuye mu Bubiligi.

Ubusanzwe abakorana na FDLR baba hanze y’igihugu iyo bagiye kwinjira mu birindiro byayo banyura mu nzira yitwa Grand Nord ubu iyoborwa na Lt Col Blaise Asifiwe (amazina ye y’ukuri ntazwi), akaba yarayigiyeho asimbuye Col Sofoni Mucebo (amazina y’ukuri ni Habyarimana Joseph uvuka Nyamugari), ubu akaba ayobora urwego rwa G2 rushinzwe rushinzwe iperereza muri FDLR.

Inzira ya Grand Nord ubusanzwe iva Goma-Kiwanja-Shasha naho indi Goma-Butembo-Beni-Kasindi zihuza ibice bya FDLR na Uganda aho abakorana nayo binjirira cyangwa basohokera, iyi nzira na Murwanashyaka niyo yakoresheje ubwo yasuraga FDLR muri 2004.

Abari bavuye mu gihugu cy’Ububiligi bari baciye inzira ya Butembo kugira ngo bagere Mweso baje guhura na FDLR.

Byukusenge avuga ko uwo musirikare mukuru yahise agenda, maze n’abari bamujyanyeyo bagahita bamugarura i Goma aho bamufungiye muri gereza izwi ku izina rya T2 yashoboye gusohokamo tariki 10/10/2014.

Byukusenge avuga ko n’ubwo ingabo za Kongo harimo izivuga Ikinyarwanda ngo harimo n’abarwanyi ba FDLR bivanze ndetse bakorera hamwe, cyane mu bakora ibikorwa by’iperereza ku mupaka uhuza u Rwanda na Kongo wa Goma.

Aba bakuriwe na Gen.Maj Kahindi Delphin ubu uri mu mujyi wa Goma, nibo bagira uruhare mu guhohotera Abanyarwanda bajya i Goma ndetse bakabajyana kwicirwa i Gashuga.

Serugendo yemeza ko yagiye abona abarwanyi ba FDRL mu bice yakoreragamo bya Birima.
Serugendo yemeza ko yagiye abona abarwanyi ba FDRL mu bice yakoreragamo bya Birima.

Undi Munyarwanda Serugendo Reverien nawe washoboye kurekurwa wari umaze igihe afungiye muri Gereza ya T2, avuga ko yari asanzwe akorera ahitwa Birima hafi ya Karengera hakaba muri Rutshuru kandi yari ahamaze amezi ane.

Serugendo avuga ko mu kazi ko kubaga no kotsa inyama yakoraga yagiye yakira abasirikare benshi harimo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda hamwe n’Abanyarwanda bari mu ngabo za Kongo kandi yabimenye kuko babimubwiraga.

Amwe mu makuru Kigali Today yahawe n’abaturage batuye i Rutchuru mu bice bya Rugali, Karengera, Runyoni na Mbuzi, bavuga ko kuva mu mezi atatu ashize abasirikare bavuga Ikinyarwanda biyongereye muri utu duce ndetse bamwe bakazana n’intwaro zikomeye begera ishyamba ry’ibirunga.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bari basanzwe bakorera mu bice bya Rugali na Nyiragongo ngo bagiye begereza intwaro hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 6 )

Sha mbabwire burya agaciro ni umuntu ukihesha!!!! Abanyarwanda bananirwe kwirwanaho ngo bategereje za MONUSCO ziri Congo ngo zizabarengera!!!!???? Byahe ko ari abagambanyi nk’uko ingabo z’Ubufaransa muri 94 zafashaga Interahamwe na ex-FAR kwica Abatutsi?! Ubu se nta drones bafite zireba ibyo byose, ariko bakinumira, ahubwo bakirirwa basohora ama Raporo kuri M23 yabahaye rugali no ku mirambo ngo iboneka muri Rweru nkeka ko ari n’iyo bazana bakajugunyamo ngo bayobye uburari, banadushinze ibinyoma. Gusa ibyo bakora bizabagaruka n’ubwo ngo bahagarikiwe n’ingwe, ariko ndabona bashobora kuzavoma ibirohwa!!! Congo nibagumye bayishuke yijandike muri ubwo bwicanyi izabona! Kayumba nawe ntamenya ko igukanze itaba inturo! Mureke akomeze amarire abavandimwe be b’Abanyarwanda ku icumu, nawe umunsi ni 1. Sawa!

AGACIRO yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

BIRENZE UKWEMERA. None se kuki babasirikari bahuriweho n’ibihugu byinshi batajya kwirebera aya makuru maze ngo bakore n’iperereza. En tout cas ibi ni agasomborotso.

GATIKABISI yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

abakongomani na leta ya kongo sinzi ukuntu batekereza rwose hari igihe bakora ibintu nkibaza nimba banatekereza ku bakongomani baba mu Rwanda, hari igihe bakora ibintu nkibaza nimba batekereza ko kuba twagira umubano mubi nimba bitagira ingaruka no kubakongomani

fillette yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

Iyi nkuru y’uko hari abanyarwanda bacicwa irababaje. Abishi bose bagomba gukurikiranwa bakarandurwa. Ariko namwe banyamakuru mujye muba "siriyasi"; muravuga umuntu amazina n’aho akomoka, mwarangiza ifoto ye mukayicakuriya bisa n’aho mwamuciye umutwe? Ubwo se iyo mwamaze kumuvuga muba muhisha ibiki (kandi mu buryo bugayitse)?

Biheko Tom yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

ubu buhamya bugenderweho maze abanyarwanda bahabanye ingrndo muri congo zishobora gutuma batakaza ubuzima bwabo kandi ibi bibere isomo amahanga maze arandure vuba na wbango uyu mutwe wa FDLR

rugendo yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

birababaje kuba ibikorwa nk’ibi bikorerwa abanyarwanda kandi MONUSCO ikorera muri kariya karere ntigire icyo ibikoraho!!

higiro yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka