Abanyarwanda bari muri Israel bakingiwe Covid-19 ku buntu

Binyuze mu mubano mwiza urangwa hagati y’igihugu cya Israel n’u Rwanda, hari Abanyarwanda benshi bagiye bajya kwigayo mu bihe bitandukanye, harimo abize cyane cyane ibijyanye n’ubuhinzi, bakaba barakingiwe Covid-19.

Abanyarwanda n'abandi baba muri Israel barimo gukingirwa Covid-19
Abanyarwanda n’abandi baba muri Israel barimo gukingirwa Covid-19

Hari kandi Abanyarwanda bari muri Israel mu rwego rw’akazi, barimo ‘Abadipolomate’, Abanyarwanda bize iby’ubuhinzi baba muri icyo Gihugu ndetse n’abandi, ubu bakaba barakingiwe Covid-19 binyuze mu bukangurambaga bwiswe ‘Abavandimwe bafatanye urunana’ (Brothers in Arms).

Nk’uko bisobanurwa na Nishyirembere Donath, Umujyanama wa Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, ubwo bukangurambaga bugamije gukingira Abanyamahanga bose baba muri Israel ku buryo bwemewe n’amategeko.

Nishyirembere agira ati “Igihugu cya Israel gifite gahunda yo gukingira abaturage bacyo, ariko n’abanyamahanga bose baba muri icyo gihugu ku buryo bwemewe n’amategeko, bagakingirwa Covid-19 ku buntu, binyuze mu bukangurambaga bwitwa Brothers In Arms”.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, ku tariki ya 9 Gashyantare 2021, yanditse ko iyo gahunda yo gutanga urukingo rwa Covid-19, rurimo gutangirwa mu kigo cya ’Hadassah University Medical University Center’.

Mu Banyarwanda bajya kwiga muri Israel hari abarangiza bakagaruka mu Rwanda gukora ibijyanye n’ibyo bize, ariko kandi hari n’ababanza gukorerayo imenyerezamwuga bigatuma bahatinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka