Abanyarwanda bari mu nkambi za Kiyanzi na Rukara bagiye gutuzwa mu turere

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu na Minisitiri ushinzwe Ibiza no gucyura impunzi hamwe n’abayobozi b’uturere twose mu Rwanda bahuriye mu nkambi ya Kiyanzi iherereye mu karere ka Kirehe mu rwego rwo gushaka uko Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bajyanwa mu turere dutandukanye bityo bakava mu Nkambi.

Muri urwo ruzinduko rwabaye tariki 28/12/2013, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, yibukije aba Banyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya ko baje kugira ngo bashake uko babageza mu turere dutandukanye kuko nta Munyarwanda ukwiye kwitwa impunzi mu gihugu cye kandi ko batagomba no kuba mu nkambi mu gihugu cyabo.

Abayobozi batabdukanye barimo Minisitiri Musoni James na Minisitiri Mukantabana Seraphine basabana n'Abanyarwanda bacumbitse mu nkambi ya Kiyanzi.
Abayobozi batabdukanye barimo Minisitiri Musoni James na Minisitiri Mukantabana Seraphine basabana n’Abanyarwanda bacumbitse mu nkambi ya Kiyanzi.

Minisitiri Musoni yakomeje abibutsa ko baje no kubasuhuza babifuriza umwaka mushya nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabivuze, kandi bashaka uko bawutangira batakiri mu nkambi.

Yavuze ko muri uku kwezi kwa mbere umwaka wa 2014 abari mu nkambi bagiye kuzatuzwa kandi abasaba ko bagomba no gutuza bagatangira kumenyera ubuzima bwo mu Rwanda hanyuma abashatse kujya hanze y’u Rwanda bakajya bitwaza ibyangombwa.

Minisitiri Mukantabana Seraphine atera ibiti mu nkambi ya Kiyanzi.
Minisitiri Mukantabana Seraphine atera ibiti mu nkambi ya Kiyanzi.

Minisitiri muri Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi, Mukantabana Seraphine, yasobanuye ko bashaka ko Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bose bajya mu buzima busanzwe nkuko abandi Banyarwanda babayeho kugira ngo n’abana babo babone uko batangirana n’umwaka bari mu mashuri.

Minisitiri Mukantabana yabibukije ko inkambi zose zirimo Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya guhera mu kwezi kwa mbere zizaba zirimo kuvaho mu rwego rwo gushaka uko aba Banywarwanda babaho nk’abandi kandi akomeza avuga ko n’ubufasha bugikomeje kugira ngo na bo babashe kuzabaho nk’abandi.

Minisitiri Musoni na Guverineri w' Intara hamwe n'abandi bayobozi mu gikorwa cyo gutera ibiti.
Minisitiri Musoni na Guverineri w’ Intara hamwe n’abandi bayobozi mu gikorwa cyo gutera ibiti.

Mugaragu Joel kimwe n’abandi bari mu nkambi ya Kiyanzi bavuga ko bashimira Leta y’u Rwanda uburyo yabakiriye n’uburyo bakomeje kubitaho bakaba bavuga ko byerekana ko igihugu cy’u Rwanda kigira gahunda.

Muri Tanzaniya hirukanywe Abanyarwanda bagera ku 14253 mu nkambi ya Kiyanzi na Rukara habarizwaga abagera ku 5827 naho abandi bari bamaze kujya mu miryango yabo mu turere dutandukanye.

Grégoire Kagenzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka