Abanyarwanda bari mu mikino Olympique bamuritse umuco w’u Rwanda

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika byitabiriye imikino Olympique, rwitabiriye imurikabikorwa ryiganjemo umuco ryabereye ahitwa Hyde Park ku wa gatanu tariki 03/08/2012.

Muri iri murika ryiswe ‘Africa Village’ ryatangiye tariki 28/07/2012, buri gihugu cyagiraga umunsi wacyo wo kugaragaza ibyo gikora muri rusange hakibandwa ku muco, rikaba ryarateguwe n’impuzamashyirahamwe ya za Komite Olympique muri Afurika (Association des Comités Nationaux Olympiques d’Afrique -ACNOA).

U Rwanda rwagenewe kumurika ibikorwa byarwo ku wa gatanu tariki 03/08/2012, aho kuri uwo munsi Abanyarwanda bagaragaje uko u Rwanda ruteye, ahantu nyaburanga, umuco waryo binyuze mu mbyino z’amatorero no gusabana.

Imurika ry’u Rwanda ryateguwe na Ambassade y’u Rwanda mu Bwongereza, ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere (RDB), Minisiteri ya siporo n’Umuco (MINISPOC) na Komite y’u Rwanda y’imikino Olympique.

Iryo murika ryitabiriwe n’uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza, Ambassadeur Rwamucyo Erneste, umujyanama wa mbere muri iyo ambassade, Linda Kalimba, n’abandi bakozi bakorana, kimwe n’abandi Banyarwanda batuye mu mujyi wa Londres no mu nkengero zawo, ndetse n’abakinnyi baserukiye u Rwanda muri iyo mikino.

Iri murika ryari ribaye ku nshuro ya mbere mu mateka y’imikino Olympique ryitabiriwe n’ibihugu 14 bya Afurika.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka