Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro i Darfur batanze amadorari ibihumbi 120 mu kigega AgDF
Miliyoni zirenga 70 z’amafaranga y’u Rwanda (amadorali ibihumbi 120) niyo yakusanyijwe n’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudani mu muhango wabereye El Fasher ku kicaro cya batayo y’Abanyarwanda tariki 28/09/2012.
Mu ntangiriro z’uyu muhango witabiriwe n’abasivili, abasirikari ndetse n’abapolisi bakorera muri Darfur, barebye amashusho y’ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iki kigega tariki 24/08/2012.
Lt Gen Patrick Nyamvumba, umuyobozi w’ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Darfur (UNAMID) yashimiye ubushake bwagaragajwe n’Abanyarwanda bose bitabiriye uwo muhango bashyigikira AgDF.
Lt Gen Nyamvumba yibukije abari bateraniye aho ko Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Darfur bazwi mu guteza imbere agaciro k’abatuye Darfur kubera gucunga amahoro bafite ubushake no mu buryo bw’umwuga bikanatwara ubuzima bwa bamwe, none bakaba banagize uruhare mu rugamba rwo kugeza AgDF ku yindi ntera.
Colonel Muzungu Munyaneza, uyoboye itsinda ry’abatari abasirikari bari muri Darfur yashimiye abateguye iki gikorwa maze nawe ahita atanga umusanzu we.
Gutera inkunga iki kigega kandi byari biherekejwe n’ibyivugo, ndetse n’imbyino zabyinwe n’abagore n’abagabo bari muri batayo z’u Rwanda ziri Darfur; nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa internet rwa minisiteri y’ingabo.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|