Abanyarwanda bari bashimuswe na FARDC barekuwe

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yashimiye ubuyobozi bw’umujyi wa Goma, bwafashije Abanyarwanda bari bashimuswe n’ingabo za Congo (FARDC) gutaha mu Rwanda, nyuma yo gufatirwa mu kibaya gihuza ibihugu byombi barimo gutashya, bose bakaba bameze neza.

Abari bashimuswe ni abo mu Karere ka Rubavu
Abari bashimuswe ni abo mu Karere ka Rubavu

Ku wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022 mu masaha y’umugoroba, nibwo Abanyarwanda batandatu bari bashimuswe tariki 22 Kanama 2022 bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka munini uhuza umujyi wa Goma n’uwa Gisenyi.

Aba baturage bo mu Murenge wa Busasamana bagizwe n’abagore bane n’abana babiri, bafashwe n’ingabo za FARDC zihacunga umutekano zibita intasi z’u Rwanda, zibajyana gufungirwa mu mujyi wa Goma, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwiyambaza ubw’umujyi wa Goma kugira ngo hamenyekane aho baba bafungiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yabwiye Kigali Today ko abo Banyarwanda batashye mu Rwanda babifashijwemo n’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma.

Ati “Twamenye ko abaturage bacu bafashwe bajyanwa muri Congo, dusaba ubuyobozi kudufasha bakamenya aho bari, kandi barabakurikiranye kugeza babagaruye mu Rwanda. Turashima imikorere y’ubuyobozi mu mujyi wa Goma kuko badufashije.”

Meya Kambogo avuga ko n’ubwo Abanyarwanda bari bashimuswe bagarutse, abaturage bagomba kwirinda kwambuka umupaka banyuze inzira zitemewe, abasaba kunyura ku mipaka izwi.

Ati “Bafashwe batoragura inkwi, ariko ntibikwiye ko abaturage bacu bambuka umupaka batanyuze mu nzira yemewe. Yurabizi bamwe bafiteyo imirima, abavandimwe n’ibindi bikorwa ariko mu kwirinda ibibazo bajye bakoresha umupaka.”

Akarere ka Rubavu gafite imipaka itatu igahuza n’igihugu cya Congo, harimo umupaka munini, umuto hamwe na Kabuhanga, icyakora harimo harubakwa icyambu ku bakoresha inzira y’amazi, n’ubwo abaturage bo mu mirenge ya Cyanzarwe na Busasamana basabye ko bashyirirwaho undi, kuko bakora ingendo ndende kugira ngo bagere ku mupaka, bigatuma bamwe bahitamo kwicira mu nzira zitemewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne Sekamasa, yabwiye Kigali Today ko abaturage bakiriwe mu miryango yabo kandi bameze neza.

Indi nkuru bigendanye, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka