Rubavu: Barashakisha uko bagaruza abaturage bashimuswe na FARDC

Abagore bane n’abana babiri barimo batashya mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo, mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, biravugwa ko bashimuswe n’ingabo za RD Congo (FARDC) zibajyana gufungirwa mu mujyi wa Goma.

Izo ngabo za Congo ngo zabafashe zibasanze aho batashya inkwi ku itariki 22 Kanama 2022 zibashinja kuba intasi.

Abafashwe ni abagore bafite imyaka 65, 30, 26 n’imyaka 24, hamwe n’abana b’abahungu harimo ufite imyaka irindwi n’undi w’amezi atandatu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mvano Étienne Sekamasa, yabwiye Kigali Today ko bakomeje gukurikirana ikibazo cyabo, ariko batarasubizwa gusa icyo bamenye ni uko batwawe n’abasirikare babafungira muri gereza ya T2.

Yagize ati "Babafashe barimo gutoragura inkwi barabatwara, twaje kumenya ko babafungiye muri T2, iyo dukurikiranye batubwira ko bavugana n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ariko ntiturababona."

Mvano avuga ko ikibazo cy’abaturage bambukiranya imipaka gisanzwe ku baturage bawuturiye, kuko hari Abanyarwanda bafite imiryango muri Congo ndetse abandi bahafite imirima ariko iyo ingabo za Congo zibafashe bataha barafungwa.

Mvano yahamirije Kigali Today ko mu gitondo hari abandi batanu bahagaritswe ariko baza kurekurwa.

Ikibazo cy’abaturage bambukiranya imipaka bagafatwa n’inzego z’umutekano za Congo, cyagarutsweho n’abayobozi b’Akarere ka Rubavu mu nama yabaye tariki 25 Kanama 2022, aho Umuyobozi w’ako karere yasabye abaturage kwirinda kunyura mu kibaya gihuza ibihugu byombi, ku mpamvu z’umutekano wabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka