Abanyarwanda bari barabuze uko bava muri UAE kubera COVID-19 bageze mu Rwanda

Abanyarwanda 51 n’Abanyamahanga 3 bari barabuze uko bava muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates - UAE) bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, bavuga ko bishimira kugaruka mu gihugu cyabo.

Ku isaha ya saa saba n’iminota 15 z’amanywa nibwo Abo bantu baje mu ndege yo muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu bari bageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe babanza gupimwa icyorezo cya COVID-19 bajyanwa mu nyubako bagomba kubanza kumaramo iminsi mbere y’uko basubira mu miryango yabo.

Bose ku maso bari bakeye bishimye ko bongeye kugera mu gihugu cyabo nyuma y’ibihe babyifuza ariko ntibibakundire.

Kigali Today iganira na Niyonkuru Deo umunyeshuri wari uhagarariye abandi banyarwanda biga muri UAE yatangaje ko bafite ibyishimo nyuma y’igihe kinini cyari gishize bifuza kugaruka mu Rwanda nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 gihagaritse imirimo n’ingendo abanyarwanda bari mu bihugu by’Abarabu bakabura imirimo.

Agira ati “Icyo nakubwira ni ibyishimo kuko Abanyarwanda bari hariya batakaje akazi, ibyo kurya byari bibagoye ni ibyishimo kuri twese twashoboye kuza dufite akanyamuneza.”

Niyonkuru avuga ko ari bo biguriye urupapuro rw’urugendo ku giciro kiri hejuru kubera ko babonaga nta yandi mahitamo.

Ati “Itike y’indege nitwe twayiyishyuriye, Ambasade yakoze ibiganiro mu buyobozi bwa hariya kugira ngo batwemerere indege, naho kuza turi bakeya ni uko abandi bafite ibindi bibahugije, abari bafite ibibazo bakaba bahisemo gutaha.”

Akomeza avuga ko itike y’indege bayishyuye amafaranga akoreshwa mu bihugu by’abarabu 1550 kuza gusa (abarirwa mu bihumbi 391 by’u Rwanda) mu gihe basanzwe bishyura amafaranga yo muri icyo gihugu 1300 kuza mu Rwanda no gusubirayo (ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi 328 mu mafaranga y’u Rwanda).

Kigali Today yaherukaga gukora inkuru ivuga uburyo Abanyarwanda bari mu bihugu by’Abarabu barimo gufashwa na Ambasade ngo batahe mu Rwanda

Iki gihe hari hatanganjwe ko itariki yo gutaha ari tariki 16 Gicurasi 2020 ariko byagiye byimuka kugera kuri iyi tariki 29 Gicurasi. Niyonkuru avuga ko byatewe n’uko umubare indege yashakaga wari utaruzura.

Agira ati; “Impamvu amatariki yahindaguritse ni uko indege yasabaga ko yahagurukana nibura abantu 60, bwa mbere dusaba twari 36 haba kurindira kugira ngo umubare uboneke, kandi itike yari ihenze muri icyo gihe.”

Abajijwe ku kigiye gukurikiraho, yavuze ko bagiye gupimwa hakarebwa niba nta barwaye COVID-19, ubundi bajyanwe mu nyubako bategererezamo, aho basabwa kuziyishyurira ubundi bakomereze mu miryango yabo aho bazakomeza gucungirwa hafi.

Avuga ko nubwo bishimiye kugera mu Rwanda kwishyura igihe bari mu kato bizabahenda, ati “Ikibazo ni uko ahantu bashyizeho kujya mu kato hari ahahenze kandi tuje twari mu bibazo by’ubukene byiyongeraho kwishyura itike y’indege ihenze.”

Akomeza agira ati “Muri twe harimo n’abanyeshuri bari bamaze igihe batiga babaho mu bibazo, ubu bagerageje kwishakamo itike, kubabwira kwishyura aho baba mu kato biragoye.”

Benshi mu Banyarwanda bari muri Leta zitandukanye za UAE harimo Dubai, Abu Dhabi, Sharjah, Ajman, Umm Al Quwain, Ras Al Khaimah ndetse na Fujairah bari barahagaritse ibikorwa by’ubukungu bakoraga kubera icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka