Abanyarwanda barenga 110,000 bamaze gutahuka kuva muri 2001

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko kuva muri 2001 rimaze gucyura impunzi z’Abanyarwanda zigera 113,000 zabaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ushinzwe gutanga amakuru muri uwo muryango, Celine Smith, tariki 02/02/2012, yavuze ko umwaka ushize wonyine Abanyarwanda basaga 8,350 basubijwe mu gihugu cyabo.

Ushinzwe gutanga amakuru muri UNHCR yasobanuye ko kugirango bacyure aba Banyarwanda bisaba kugera aho batuye cyane cyane mu bice byo mu burasirazuba bwa Kongo.Yongeyeho ko buri cyumweru UNHCR itegura uburyo impunzi z’Abanyarwanda zishobora gukoresha zigataha ku bushake.

Africatime yanditse ko nubwo uyu mubare w’Abanyarwanda batahutse ari munini hakiri abandi bagera kuri 61.481 bakiba ku butaka bwa Kongo nk’uko imibare ya Guverinoma ya Kongo ibigaragaza.

Kuva aho icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ku Banyarwanda gifatiwe, Abanyarwanda beshi cyane cyane ababa muri Kongo batangiye gutahuka ku bwinshi ku bushake. Iki cyemezo kizatangaira gushyirwa mu bikorwa tariki 30/06/2013.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka