Abanyarwanda baratahuka ku bwinshi batanguranwa n’itariki yo guca ubuhunzi

Abanyarwanda bari barahungiye mu bihugu bituranye n’u Rwanda bakomeje guhunguka ari benshi batanguranwa n’itariki yo guca ubuhunzi; nk’uko ubwabo babyivugira.

Ubwo Abanyarwanda 64 batahukaga bavuye mu duce twa Masisi na Rutchuro muri Congo tariki 04/06/2013, bavuze ko baje batanguranwa n’itari yo guca ubuhunzi yegereje kandi ko n’ubusanzwe bari babangamiwe n’intambara zibera mu burasirazuba bwa Congo.

Uretse aba Banyarwanda binjiriye ku mupaka wa Rubavu, hari n’abandi 49 binjiriye ku mupaka wa Rusizi bavuye mu duce twa Karehe, Mwenga, Fizi na Ijwi ndetse n’abandi 30 batahutse bavuye mu gihugu cy’u Burundi, kandi abatahuka si abasivili gusa kuko hari n’abitandukanya n’abarwanyi ba FDLR barwanira mu burasirazuba bwa Congo.

Abatahutse bahabwa ubufasha burimo ibikoresho byo mu rugo ndetse n’amafaranga yo kwikenura mu rwego rwo kubafasha gutangira ubuzima bushya.

Uwitandukanyije n’abarwanyi yakirwa ate mu Rwanda

Iyo uwitandukanyije n’abarwanyi n’umuryango we bamaze kugera mu Rwanda bakirwa na Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari ku rugerero akoherezwa i Mutobo hakarebwa niba uwitandukanyije n’abarwanyi yari umusirikare hanyuma agahabwa iminsi icumi yo kujya gusura umuryango we ndetse agaherekeza umuryango we aba yazanye.

Mu guherekeza umuryango we bahabwa amafaranga y’urugendo n’ubufasha bw’ibikoresho byo mu rugo no guhinga bikazabafasha gutangira ubuzima bushya baba bagiyemo.

Abanyarwanda bari gutahuka batanguranwa n'itariki yo guca ubuhunzi ariko ngo banibasiwe n'intambara muri Congo.
Abanyarwanda bari gutahuka batanguranwa n’itariki yo guca ubuhunzi ariko ngo banibasiwe n’intambara muri Congo.

Nyuma y’iminsi icumi uwitandukanyije n’abarwanyi agaruka mu kigo agahabwa amasomo y’uburere mboneragihugu, amasomo amufasha kumenya amakuru k’u Rwanda, imibanire n’abandi, indangagaciro z’Umunyarwanda, amateka yaranze u Rwanda, kubigisha gusoma no kwandika ku batabizi, gupimwa indwara no kwigishwa kwirinda ibyorezo.

Aya amasomo amara amezi atatu, iyo bayarangije basubizwa mu miryango yabo bahabwa impamba y’ibihumbi 60 hamwe n’icyemezo cy’uko bakurikiye ingando. Iyo uwarangije ingando ageze mu muryango we mu gihe cy’amezi atatu yngera guhabwa amafaranga angana n’ibihumbi 120 ndetse agashobora gukurikirana umwuga yahisemo.

Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero ifasha abashubijwe mu buzima busanzwe kwiga imyuga kandi bagahabwa ibikoresho by’umwuga bahisemo kuburyo uwurangije aba atandukanye n’ubukene ahereye ku mwuga yize.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 8 )

ibi ni byiza ni batahuke bose dutanye kubaka igihugu cyacu ubundi bakoraga iki ushyize mu gaciro bose ni baza birebere aho muzee arugejeje

fabien yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Amahoro muririmba si uko nta ntamabara iba iriho.

Dore ibiranga AMAHORO nyayo:

1. Kubahiriza uburenganzira bwa muntu,

2. Kubahiriza Demokarasi (umuntu agatora uwo yumva wamuhagararira mu buyobozi nta manyanga no kwiba amajwi)

3. Igihugu kigendera ku mategeko (nta gufungirwa ubusa, nta gukurikirana ibyaha ku bantu bamwe ngo abandi bagirwe intungane)

4. Kubaho wumva uri umwere buri gihe (nta guhora ugerekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside cg witirirwe ibyaha bya Jenoside byakozwe n’abandi)

5. Abantu bose kwibona mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu (ntihabeho kugaragara kw’abantu bamwe gusa mu nzego zose).

IBYO NIBIKURIKIZWA TWESE IMPUNZI TUZATAHA RWOSE NTA KABUZA.

MWEUSI Dinosaure yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

impamvu ntabwo zarangiye haracyari ibibazo mu butabera aho baca imanza hakurikijwe irangamimerere ry’umuntu aho gukurikiza icyaha yakoze.Ibyo ni byo bituma abantu bagihunga.

rukundo yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Abasize batsembye abatutsi mu rwanda muri 1994 bakomeje gutsindwa,izi mpunzi zitahuka muri iki gihe bari ingwate z’abo banyabyaha bahoraga bababeshya ko mu rwanda nta mutuzo uhari,ariko benshi bamaze kumenya ukuri n’ubwo hari benshi bakiboshywe n’intagondwa zo muri FDLR

muramira yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Iyo UNHCR ikangurira izi mpunzi gutahuka kera itarinze gutegereza iyi taliki ubu aba banyarwanda baba bamaze gutura neza,barakererewe ariko ntariranga,nabo sibo ni ababafashe bugwate kubera ibyaha basize bakoze mu rwanda.

mushumba yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

ikibazo cy’impunzi cyari gikwiye kurangira kikavaho ntiahagire umunyarwanda n’umwe wari ukwiye gukomeza kwita impunzi kuko impamvu zatumaga abantu bitwa impunzi zararangiye, ubu rero buri wese yakwakirwa akongera akaba umunyarwanda utari impunzi ufite uburenganzira nka mugenzi we, kandi bangana imbere y’amategeko

kibibi yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

u rwanda ni amahoro, nta munyarwanda ukwiye kwitwa impunzi kuko nta mpamvu nimwe afite yatuma yitwa impunzi, waba uba hehe waba warahunze ryari, yewe waba warahunze iki, ubu murwanda ni amahoro mutahe neza, muze u rwanda rubakire, muze mu gihugu cyanyu muze maze murerere iwanyu, mutunge mutunganirwa m’urw’imisozi igihumbi

kwitonda yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

abanyarwanda bari hanze bose nibatahuke kuko i rwanda ni amahoro kandi Leta y’u rwanda n’abanyarwanda biteguye kubakira cyane kandi bakabasubiza mu buzima busanzwe bakongera bagatira gabatunganirwa, bakarerera abana babo mu rwagasabo. nta munyarwanda kuri ubu wakabaye yitwa impunzi kuko nta kibazo cy’ubuhunzi kiri mu rwanda.

kwizera yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka