Abanyarwanda barasabwa kwitegura kwakira abazitabira CHOGM

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, arasaba Abanyarwanda kwitegura kwakira abashyitsi bazitabira inama y’Umuryango w’ibihugu byahoze bikoronizwa n’u Bwongereza (CHOGM), izabera mu Rwanda muri Kanama 2022.

Alain Mukuralinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma
Alain Mukuralinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma

CHOGM ni umuryango ugizwe n’ibihugu bisaga 50, ariko u Rwanda rukaba rwarawinjiyemo mu nyungu z’ububanyi n’amahanga, kuko rwo rutakoronijwe n’u Bwongereza.

Mukuralinda avuga ko impamvu u Rwanda rwinjiyemo ari uburyo bwo gushaka umubano n’ibindi bihugu, mu rwego rwo kwagura imihahiranire nk’igihugu kidakora ku Nyanja, aho rwabaye umunyamuryango mu 2009 rukaba rumazemo imyaka irenga 10, rukaba rwaranasabye kwakira iyo nama kandi rurabyemererwa kuko rwujuje ibisabwa.

Avuga ko iyo nama izitabirwa n’abasaga 5000, bagizwe n’ibyiciro bitandukanye birimo abagore n’urubyiruko, imyiteguro ikaba imeze neza, aho ibirebana no gutwara abanatu, aho gucumbika no gukorera inama hakaba haramaze gutegurwa.

Hari ibihombo byabaye kubera gusubikwa kwa CHOGM

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma avuga ko kuba iyi nama yaragiye isubikwa, byaterwaga n’icyorezo cya Covid-19, ubu kikaba kirimo kugenda gicika intege, ku buryo hari icyizere cy’uko inama izaba noneho.

Avuga ko nk’amahoteri yari yariteguye kwakira inama ariko ikagenda isubikwa, habayemo ibihombo by’umwihariko ku bacuruzi, byatumye ishoramari ryari ryitezwe ridindira n’igihombo mu bya politiki, kuko gusubikwa kw’inama hatabayeho ibiganiro n’ibindi bihugu mu kwagura imikoranire.

Mukuralinda avuga ko umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza, ugizwe n’abantu basaga miliyali ebyiri ku Isi, ibyo ngo bikaba bivuze ko Abanyarwanda bafite inyungu yo gufungurirwa amarembo muri abo bantu batandukanye, kandi ko n’iyo bitaba ako kanya inyungu izagera aho ikagera no ku muturage wo hasi.

Abanyarwanda barasaba kwitegura kwakira abashyitsi

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma avuga ko abitabira inama bazaba mu mahoteri akomeye, akaba asaba Abanyarwanda kwitegura kwakira abashyitsi, hakabaho ibijyanye no gushyiraho imurikagurisha ku bakora ubukorikori, abafite ibihangano bitandukanye n’ibindi bashaka kumurikira abashyitsi”.

Avuga ko Leta iri mu myiteguro yayo kandi hari n’abashaka kugira ibyo bereka abashyitsi ku buryo atari yo yonyine izabikora akaba asaba abantu kwiyegeranya, bagashaka uko bitegura kuzereka abashyitsi ibikorerwa mu Rwanda, kugira ngo bazabagurire ibyo bakora.

Agira ati “Abantu bazakenera kwidagadura, kurya ibiribwa binyarwanda, ubukorikori, abantu batangire bitegure niba hari ibyo bifuza kumurikira abanyamahanga, niba hari ibikorwa bakwereka abashyitsi, abantu ntibategereze, nibafate iya mbere bagaragaze ibyo bifuza kuzereka abashyitsi”.

Iyo nama izaba muri Kamena 2022 mu matariki 20, izamara iminsi ibarirwa muri itanu, imyihariko ya buri byiciro ikaba iziga ku bukungu, politiki, ikoranabuhanga, iterambere, guhanga udushya, n’izindi ngingo zizaba zateguwe.

Mukuralinda mu kiganiro kuri KT Radio
Mukuralinda mu kiganiro kuri KT Radio

Mukuralinda avuga ko mu minsi iri imbere hazasobanurwa mu buryo bwimbitse, uko ibyiciro bigize inama bizasangira ibitekerezo, no kuba hazatangazwa uruhare rw’abaturage mu biganiro bizaba bihuje abitabiriye inama.

Avuga ko kuyobora uwo muryango bizaha u Rwanda imbaraga zo gutanga ibitekerezo no kwagura amarembo, imibanire myiza n’ibindi bihugu, ibyo byose bikaba biri mu nyungu zirimo no kwagura ibikorwa by’ubucuruzi.

Mukuralinda asaba abakoresha inzira z’imihanda mu mujyi wa Kigali kuzubaha abashyitsi, bihanganira imyanzuro ishobora gufatwa irimo no gufunga imwe mu mihanda, kugira ngo abayobozi bitabiriye bagende neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka