Abanyarwanda barasabwa kwamagana akato gahabwa abafite ubumuga
Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku bafite ubumuga mu karere ka Gisagara, Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Mussa Fazil Harerimana, yasabye buri Munyarwanda kwamagana akato kagirirwa abafite ubumuga kuko bafite ubushobozi nk’abandi.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye akarere ka Gisagara uruhare rukomeye kagira mu guha agaciro n’ubushobozi abafite ubumuga maze nabo bagahesha ishema akarere.
Yavuze ko mu bibazo bagaragaje hazakomeza gukorwa ubuvugizi ngo bikemuke, asaba buri wese kwamagana akato gakorerwa abafite ubumuga.
Ati “Ndasaba buri Munyarwanda kwamagana akato gakorerwa abafite ubumuga, hari ababaheza mu bintu bitandukanye ariko bagomba kumva ko uwaturemye twese ari umwe, nabo barashoboye kandi ni abantu nk’abandi.”
Uyu muhango wabaye tariki 26/01/2013 wabimburiwe n’igikorwa cy’umuganda rusange abaturage bafatanije n’abafite ubumuga, hahingwa ubuso bwa hegitari 5 zizahingwaho soya, hanacukurwa imirwanyasuri kuri hegitari 5.
Abafite ubumuga bahawe umwanya wo kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa amakoperative yabo yagezeho ndetse n’impano bafite. Umwe mu bafite ubumuga , umukecuru Anna unafite abana bafite ubumuga arera, yatanze ubuhamya bw’imibereho y’abafite ubumuga mu gihe cyo hambere mu Rwanda ,avuga ko bari barahejwe koko.
Yashimye Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda uburyo yahaye abafite ubumuga agaciro, bakaba bumva ko ari bantu bashoboye nk’abandi mu gihe mbere bitabagaho.
Ati “Mbere ntawigaga, none ubu twahawe ijambo twicarana n’ibikomangoma, jye ndashimira Leta y’ubumwe yaduhaye ijambo”.
Abamugaye bo mu murenge wa Muganza bagera ku 101 bigishijwe gusoma, kwandika no kubara, ubu bamaze guhabwa impamyabumenyi.
Nubwo hishimirwa agaciro bahawe hakaba hari n’amategeko abarengera, abafite ubumuga basanga hakiri imbogamizi zirimo ibikoresho byabugenewe bibafasha mu burezi bikiri bike, kubona insimburangingo ku buryo bworoshye, kugera mu nyubako zimwe na zimwe bifuzamo servisi, n’ibindi.
Perezida w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Rusiha Gaston, avuga ko amategeko abarengera asobanutse, ngo ariko igisigaye ni imyumvire y’abantu ku gira ngo bayashyire nu bikorwa uko bikwiye. Ngo hazakomeza gukorwa ubuvugizi kugira ngo buri wese yumve ko abafite ubumuga bafite ubushobozi nk’ubw’abandi.
Muri uyu muhango wo gusoza iminsi 16 yahariwe kwita kubafite ubumuga, wabaye n’umwanya wo kwishimira ibikombe byatwawe n’ikipe y’abafite ubumuga ya sitball mu mwaka ushize.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|