Abanyarwanda barasabwa kwamagana abatanga serivisi mbi

Umuryango Nyarwanda ugamije guteza imbere kwakira abantu neza no kubaha serivisi nziza (RACCP) urasaba kutihanganira kwakirwa nabi no guhabwa serivisi mbi.

Umuryango RACCP wabisabye uhereye ku makuru wahawe n’abanyamuryango bawo hirya no hino mu turere tw’igihugu, mu bigo bya Leta ndetse no ku rubuga rwawo ari rwo: www.rwandacustomercareprofessionals.com mu mwaka ushize wa 2015.

RACCP wishimira ko hari abamaze kumva akamaro ko kwakira neza abantu no kubaha serivisi nziza mu iterambere ry’igihugu, ndetse ugashima n’abagaya ababaha serivisi mbi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezida w’Umuryango RACCP, Hategekimana Mbanza Jean Baptiste, rigaragaza ko uyu muryango usanga inzira ikiri ndende mu guteza imbere kwakira abantu neza no kubaha serivisi nziza mu Rwanda kuko hakiri abantu bakira abantu nabi bakanabaha serivisi mbi.

Mu mwaka wa 2015 serivisi mbi zagaragaye henshi muri serivisi zinyuranye ku buryo hari ingero nyinshi zagejejwe ku muryango RACCP nk’uko wabitangaje.

RACCP itanga ingero ku bitaro byinshi, aho abaganga batinda mu nama za hato na hato maze abarwanyi bakamara igihe kinini babategereje kandi barembye.

Ikomeza igaragaza ko mu minsi mikuru hari abarwayi bajyaga kwivuza ku wa Gatanu bagasubizwa inyuma ngo bazagaruke ku wa Mbere bitewe n’uko nta baganga bahari, kandi n’aho wasangaga hari abari ku izamu ngo babaga ari bake ugereranyije n’umubare w’abarwayi.

Mu bucuruzi na ho havugwa abica iminzani bakariganya abakiriya babo; hakaba n’abavuga ko babariwe nabi imisoro ndetse bikabaviramo igihombo cyatumye amaduka yabo afungwa.

Ahandi uyu muryango ugaragaza hakunze kuvugwa ni mu ma banki, aho abakozi bakunze kugaragara bibereye mu bindi byabo bwite. Mu burezi na ho, cyane cyane amashuri abanza, abarimu bakererwa bavuga ko bahembwa make.

Ku bwa RACCP, ngo abatanga serivisi bagomba kuzirikina ko serivise iba nziza iyo itanzwe neza, vuba kandi mu mucyo; bakumva ko gutanga serivise nziza atari impuhwe ahubwo ari inshingano baba bafitiye ababagana.

Uyu muryango unasaba buri kigo gikorera mu Rwanda gushyiraho gahunda ihamye yo kugenzura niba abantu bakirwa neza kandi bahabwa serivisi nziza.

Ku bakoresha, ngo bagomba gufata abakozi babo neza, bakabaha ibyo babagomba ku gihe gikwiye kugira ngo na bo bagire umutima mwiza wo guha serivise nziza ababagana kuko umukoresha utoteza, utuka cyangwa udafata neza abakozi mu buryo ubwo ari bwo bwose, atuma batanga serivisi mbi.

Ku rundi ruhande ariko, ngo buri wese waka serivisi agomba kuyaka neza, nta muvundo kandi akirinda gutambuka ku bamutanze kuhagera yitwaje ikimenyane cyangwa impamvu izo ari zo zose uretse gusa mu gihe abyemerewe n’abo yahasanze.

Muri iryo tangazo, RACCP yanatanze nimero ya terefone (0784380297) yatangirwaho amakuru ku muntu wahawe serivisi ntayishimire cyangwa akaba yabamenyesha abinyjije ku rubuga rwabo rwa interineti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

centre de sante ya Rubungo kuhivuriza nukubura uko ugira nahageze samoya ariko samunani na 16 nibwo ngiye kumurongo waho bafata imiti baratesha agaciro ubwisungane kuko ndi kwicuza icyanjyanyeyo udafite ibiceri bivunje asabwa kubona avunje cg akayabarekera

Jean pierre yanditse ku itariki ya: 5-03-2018  →  Musubize

Mwiriwe neza mbanje gushimira ururubuga mwadushyiriyeho.turanenga cyane ibitaro bikuru bya muhima muri kontabirite cyane cyane muzabajyirinama arabakora kumanywa nabakora nijoro bose bacyeneye impanuro Murakoze

Nyinawumuntu Farida yanditse ku itariki ya: 26-01-2016  →  Musubize

Mwiriwe neza mbanje gushimira ururubuga mwadushyiriyeho.turanenga cyane ibitaro bikuru bya muhima muri kontabirite cyane cyane muzabajyirinama arabakora kumanywa nabakora nijoro bose bacyeneye impanuro Murakoze

Nyinawumuntu Farida yanditse ku itariki ya: 26-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka