Abanyarwanda barasabwa kutita abandi Banyarwanda bavuye Tanzaniya impunzi

Minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), itangaza ko Abanyarwanda batahutse nyuma yo kwirukanwa na Leta ya Tanzaniya badakwiye gufatwa nk’impunzi, kuko impunzi ari abanyamahanga bahungiye mu Rwanda.

Abaturage batandukanye na bimwe mu bitangazamakuru bagiye bakoresha ijambo "impunzi" ku Banyarwanda batahutse bava Tanzaniya mu rwego rwo kumvikanisha ko baje mu buryo batifuzaga. Iryo jambo ryakomeje gukwirakwira ariko ku bavugwaga ntibibashimishe.

Mu rwego rwo gukomeza kubaha ikaze nyuma yo gutangira gutuzwa mu turere dutandukanye, bigaragara ko nta mpamvu yo kubafata nk’impunzi kuko bafite uburenganzira ku Bunyarwanda, nk’uko bitangazwa na Jean Claude Rwahama, ushinzwe ibibazo by’impunzi muri MIDIMAR.

Agira ati "Impunzi ni abantu bahungira mu Rwanda kubera impamvu zitandukanye ariko cyane cyane kubera ibibazo by’umutekano wabo uba wahungabanye, abo ni impunzi, ni abanyamahanga baka ubuhungiro mu gihugu cyacu."

Abayobozi bashinzwe gukemura ibibazo by'abaturage mu turere tw'igihugu bari guhugurwa ku buryo bagomba kwakira Abanyarwanda batahuka.
Abayobozi bashinzwe gukemura ibibazo by’abaturage mu turere tw’igihugu bari guhugurwa ku buryo bagomba kwakira Abanyarwanda batahuka.

Yakomeje avuga ko abantu babyitiranya n’uburyo batahutsemo butari bwiza, ariko akongeraho ko ntacyo bihindura kuba ari abavandimwe b’Abanyarwanda.

Iki kibazo ntikireba abavuye Tanzaniya gusa n’undi Munyarwanda wese utahutse mu gihugu ntiyitwa impunzi. Kugeza ubu Abanyarwanda bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo batahuka ku bushake n’abirukanywe Tanzaniya nibo bakunzwe kwitwa impunzi kandi ari Abanyarwanda bagarutse mu gihugu cyabo.

Muri urwo rwego MIDIMAR ifatanyije n’umuryango mpuzamahanga w’abimukira (IOM), bateguye amahugurwa yagenewe abakozi bashinzwe gukemura ibibazo by’abaturage mu turere twose tw’igihugu, mu rwego rwo kubasobanurira uko bakwiye kwakira aba Banyarwanda.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri ytangiye kuri uyu wa gatatu tariki 19/02/2014 agamije kunoza imikoranire y’inzego mu gusubiza mu buzima busanzwe abatahutse, ingorane n’imbagamizi zihari.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nukuri ibyo nukuri pe nabanyarwanda kabandi

pacifique yanditse ku itariki ya: 19-02-2014  →  Musubize

yego maama, n’abanyarwanda nkatwe twese, iri tangazo ndarikuze cyane, tubafashe kwiyumvamo ubunyarwanda tukagakora uko dushoboye tubereke itandukanire rira y’amahanga no murugo, naho rwose iyo nyuto y’ubuhunzi ntiyarikwiye pe! dukomeze tubafashe kwibona mu iterambere dukatajemo

majyambere yanditse ku itariki ya: 19-02-2014  →  Musubize

yeog maama, n’abanyarwanda nkatwe twese, iri tangazo ndarikuze cyane, tubafashe kwiyumvamo ubunyarwanda tukagakora uko dushoboye tubereke itandukanire rira y’amahanga no murugo, naho rwose iyo nyuto y’ubuhunzi ntiyarikwiye pe! dukomeze tubafashe kwibona mu iterambere dukatajemo

majyambere yanditse ku itariki ya: 19-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka