Abanyarwanda barasabwa kurwana intambara yo kwikura mu bukene
Mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga cya 2013 A mu karere ka Nyabihu, umuyobozi wungirije w’inkeragutabara, General Ngendahimana Jerome, yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ko intambara y’amasasu yarangiye isigaye ari iyo kwikura mu bukene no guharanira kwiteza imbere.
General Ngendahimana yasobanuriye abaturage b’akagari ka Arusha mu murenge wa Bigogwe ahabereye icyo gikorwa ko buri Munyarwanda agomba guharanira kwiteza imbere kugira ngo u Rwanda ntiruzategereze inkunga z’amahanga ahubwo narwo rujye rufasha andi mahanga.
Yongeyeho ko kwikura mu bukene ari uburyo bwiza bwo kwihesha agaciro buri wese akwiye guharanira mu Rwanda.
Ni muri urwo rwego, nyuma yo gutera ibigori mu materasi yakozwe n’inkeragutabara, yasabye abaturage kuyabungabunga kuko ari igikorwa kiba cyaratanzweho amafaranga menshi na Leta kugira ngo barusheho kumererwa neza.
General Ngendahimana, yashishikarije abaturage bahinga ayo materasi kujya bayakoresha icyo yagenewe. Bagahingira igihe, bagaterera igihe, bagashyiramo inyongeramusaruro ku gihe, bagasarurira igihe.
Umuyobozi wungirije w’inkeragutabara yasobanuye ko ingabo zitabereyeho kubarindira umutekano w’amasasu gusa ahubwo ko n’umutekano w’inda nawo zizajya ziwubafashamo. Ari nayo mpamvu ziboneka mu bikorwa by’ubuhinzi zikifatanya n’abaturage, zigafasha mu gukora amaterasi n’ibindi.
Ibyo byerekana ko kurwanya ubukene no guharanira iterambere ry’Umunyarwanda bireba buri wese, kandi ko umuturage wese agomba kubigiramo uruhare. Ibyo bikaba aribyo bizatuma intambara yo kurwanya ubukene nayo u Rwanda ruyitsinda, rukihesha agaciro mu ruhando rw’amahanga.
Agace ka Arusha karangwaga n’isuri n’inkangu ndetse no kwangirika kw’ibidukikije ku buryo byahitanaga abantu n’ibintu bitari bike, ugasanga ako gace gateza ibyago byinshi aho kugira ngo gatange umusaruro.
Nyuma y’aho gakoreweho amaterasi n’inkeragutabara, ubu abaturage barahinga bakeza ndetse ibyo bejeje bikabafasha kwizamura; nk’uko umwe muri bo, Sebujisho Buseyi, yabidutangarije.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|