Abanyarwanda barasabwa kugira uruhare mu micungire y’ibiza
Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza n’impunzi (MIDIMAR) irasaba buri Munyarwanda kumva ko akwiye kugira uruhare mu gucunga no gukumira ibiza, ntibumve ko bikwiye guharirwa iyi minisiteri gusa.
Ibi byatangajwe na Nsengiyumva Jean Baptiste, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi n’ubukangurambaga muri MIDIMAR mu muhango wo gusoza amahugurwa yagenerwaga abarimu bo mu mashuri yisumbuye bagiye kujya bigisha isomo rijyanye no gucunga ibiza.
Aganira na Kigali Today, Nsengiyumva yagize ati: «buri muntu amenye ko bimureba, akumva ko imicungire y’ibiza itareba minisiteri gusa, itareba abantu bamwe ahubwo yumve ko bireba buri muntu».
Buri muturage agomba kumenya ko ibiza bitwugarije kuko hari bimwe na bimwe umuntu adashobora gukuraho, ariko ashobora kugira uruhare mu kugabanya ingufu byakagombye kuza bifite ndetse n’ingaruka zabyo.

Abanyarwanda kandi barasabwa kwihutira gutanga amakuru mu gihe babonye ikiza cyangwa ibishobora guteza ibiza, bityo ubutabazi bukihuta ingaruka z’icyo kiza zikagabanuka.
Nsengiyumva yaboneyeho n’umwanya wo kuvuga ko hari umurongo utishyurwa ariwo 170 umuntu ashobora guhamagaraho MIDIMAR agatanga amakuru kuri ibyo biza.
Hari ibiza abantu baba bagizemo uruhare nk’inkongi z’umuriro cyangwa impanuka zitandukanye zifatwa nk’ibiza ; bityo Nsengiyumva akaba asaba abaturage kugabanya uruhare bagira muri ibi biza.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Courage MIDIMAR. mukomereze aho turebe ko ibi biza byagabanya Ubukana. Research irakenewe cyane kandi niyo izabigirawo uruhare runini.
Congratulation MIDIMAR. mu gihe gitoya imaze igiyeho ibikorwa byayo biragaragara cyane. Mushake uburyo service zanyu zakwegera abaturage cyane kuko nibwo tuzahangana n’ibiza. uwo mu Director w’Ubushakashatsi ndamuzi twariganye mu buholandi ni umuhanga cyane. Courage nyingi.