Abanyarwanda barasabwa gutahiriza umugozi umwe mu kurinda inyungu z’igihugu
Abayobozi, abanyamakuru, abanyamadini n’abakorera imiryango nyarwanda itari iya Leta barasabwa gutahiriza umugozi umwe mu kurinda inyungu z’igihugu bazigira izabo kuko izo nyungu z’igihugu zitareba umuntu umwe gusa.
Ibi abayobozi bakuru batandukanye babigarutse mu muhango wo gusoza inama nyunguranabiterekezo y’iminsi itatu ku bibazo by’umutekano n’amahoro yaberaga ku Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama yabaye guhera tariki 7 kugeza 9/5/2014.

Abazungu bavuga ururimi rumwe igihe cyose bahagarara ku nyungu z’ibihugu byabo, ibi babigize ibyabo ngo ntibakibijyaho impaka. Ariko si ko bimeze mu bihugu byinshi by’Afurika, aho kurinda inyungu z’igihugu biba byarahariwe abayobozi bakora mu nzego bwite za Leta mu gihe imiryango itegamiye kuri Leta n’itangazamakuru bitiza umurindi ababangamira inyungu z’ibihugu byabo.
Prof. Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) asobanura ko politiki mpuzamahanga ariko imeze, ibyo bidashobora guhinduka. Sosiyete sivile nyarwanda, abanyamakuru n’indi miryango yo mu Rwanda ikwiye kubigiraho nabo bagafata iya mbere mu kurinda inyungu z’Abanyarwanda kandi ngo guharanira inyungu z’igihugu ntaho bihuriye no kwitwa ko ukorera mu kwaha kwa Leta.

Yagize ati: “ Inyungu z’igihugu ntabwo zigira umupaka, iyo utekereza neza inyungu z’igihugu ni izacu twese . Nko mu Rwanda navuga nti nk’imiryango itari iya Leta, imiryango ishamikiye kuri madini n’itangazamakuru ntabwo guharanira inyungu z’igihugu bivuze ngo wegamiye kuri Leta; inyungu z’igihugu ni inyungu z’abaturarwanda; ni inyungu z’umutekano, iz’imibereho myiza.”
Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe yagarutse kuri izo nyungu zigomba kuranga abenegihugu, yavuze ko Abanyafurika bazi inyungu z’igihugu byabo, ikibura ni uburyo bagomba kuzirinda kugira ngo zidahungabanwa n’abandi.

Iyi nama yamaze iminsi itatu yize ku bibazo by’umutekano n’amahoro mu karere no muri Afurika, imitwe yitwara gisirikare nka FDLR na ADF NALU iri mu busirazuba bwa Kongo-Kinshasa iracyari imbogamizi ku mutekano n’umudendezo w’abaturage b’u Rwanda, Uganda na Kongo-Kinshasa.
Muri iyi nama havuzwe kandi ikibazo cy’imitwe ifatwa nk’iy’iterabwoba nka Al-Shabab na Boko Haram ikomeje guteza umutekano muke muri Somaliya na Kenya no muri Afurika y’Iburengerazuba muri Nigeriya n’ibihugu bihana imbibi.
Aganira n’itangazamakuru, umuvugizi w’Ingabo z’Igihugu, Brig, Gen. Nzabamwita yatangaje ko Abanyarwanda nibafatana urunana mu guharanira inyungu z’igihugu, bagomba gufatanya n’ibihugu by’akarere mu guharanira inyungu zako kuko ibibazo by’umutekano muke biba muri ibyo bihugu bigira ingaruka ku mibereho y’igihugu.
Iyi nama nyunguranabitekerezo yibanze ku bibazo by’umutekano n’amahoro muri Afurika yitabiriwe n’abasirikare bakuru 46 bo mu Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya na Ghana. Ibiganiro bitandukanye bahawe byatanzwe n’impuguke mu by’umutekano, politiki, abashakashatsi, abarimu ba kaminuza n’inzobere mu by’itangazamakuru n’itumanaho.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|