Abanyarwanda barasabwa gukoresha interineti banyomoza ibihuha byandikwa ku Rwanda
Abanyarwanda barashishikarizwa kujya bakoresha interineti banyomoza ibihuha bisebya u Rwanda byandikwa mu bitangazamakuru bitandukanye mpuzamahanga kandi bakanasobanurira abanyamahanga ibyiza byinshi u Rwanda rumaze kugeraho.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) gitangaza ko usanga kuri interineti ibintu byinshi byanditswe bisebya u Rwanda kuko ababyandika baba ari abo hanze y’u Rwanda batazi aho u Rwanda rugeze mu iterambere cyangwa se badashakira ineza Abanyarwanda.
Abanyarwanda nabo usanga berekana ibyo imiyoborere myiza imaze kubagezaho, bakerekana iterambere n’ibindi byiza byinshi ariko bakabivugira aho ngaho gusa ntibahangane n’abo hanze babasobanurira ibyo byiza byose; nk’uko Rubirika Antoine umukozi muri RGB abihamya.
Agira ati “…ari abayobozi, ari intiti z’abanyabwenge bari muri za Kaminuza, ari abandi bantu bajijutse bose ndetse namwe abanyamakuru nimuhangane n’abo hanze mubasobanurira. Ibintu murabivuga buri munsi kandi murabizi…dukeneye ko umuntu wese utekereza neza azajya asobanura bino bintu akabisubiza”.
RGB yakoze ubushakashatsi mu nzego zitandukanye mu Rwanda, bugaragaza ko u Rwanda ruri gutera imbere mu bintu byinshi. Ubwo bushakashatsi bwemewe mu rwego mpuzamahanga, Abanyarwanda batandukanye babwifashisha basobanurira abanyamahanga; nk’uko Rubirika abihamya.
Akomeza avuga ko Abanyarwanda batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga za interineti nka Facebook na Twitter bandikaho ibyavuye muri ubwo bushakashatsi kugira ngo bakomeze bahe amakuru afatika abanyamahanga.
Tariki 02/10/2012 ubwo RGB yagiranaga inama nyungurana bitekerezo n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Burera, yatangaje ko Abanyarwanda bandika bakoresheje interineti banyomoza ibihuha biba byanditswe bisebya u Rwanda mu bitangazamakuru mpuzamahanga bakiri bake.
Hifuzwa ko bakwiyongera kurushaho kugira ngo bakomeze basobanurire abanyamahanga ibyiza by’u Rwanda kuko interineti ikoreshwa n’abantu benshi ku isi nk’uko Rubirika abisobanura.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Internet twayikoresha dute kandi badytegeka ivyo dusoma. ariko ubwoba leta ifite nubwiki kandi bazi ko bari mukuri?
None se bazabinyomoza gute kandi mwarashyizeho itegeko rihana ubisomye nimurekere abantu uburenganzira babisome noneho babone n’aho bahera babivuguruza.
Munyemerere mvuge uko mbyumva.Iyo umuyobozi avuga ngo abantu nibakoreshe internet banyomoza mba mbona ari ukureba hafi.Ahubwo nibakingure uburyo bwose bwo gutangaza amakuru bareke abantu bisanzure bavuge ibyo babona,bazi, babayemo, niba ari BYIZA BIZAVUGWA KUKO AKEZA KARIVUGIRA, NIBA ARI IBINYOMA NABYO BIZAKUBITIRWA AHAREBA I NZEGA.
Mu Rwanda ibintu byose biragenzurwa, ndetse byabaye itegeko, twari dusanzwe tuzi ko n’ubundi igihe cyose Leta ishidikanya ifite uburenganzira bwo kugenuzra ibintu, ariko ejo bundi babigize itegeko,bazamura ibiciro nta mpamvu yumvikana,,,none ngo tuvuge iyo usonga umuntu iriende no kugira ibyo umubaza....UKURI KUZABAHA KWIGENGA NO KWISANZURA...Umunyakuri nta na rimwe ajya akenera kwisobanura cg gusobanurwa,,,,ibyo akora biriamusobanura. Naba rero nibakore ibikorwa biravuga ntabwo inyandiko ari zo zihamya ukuri...