Abanyarwanda barasabwa guca burundu ibibazo bicyugarije umuryango nyarwanda

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda arasaba Abanyarwanda bose gushyira hamwe bakarwanya ibibazo bicyugarije umuryango nyarwanda mu rwego rwo gukomeza kubaka u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza.

Umuryango nyarwanda uracyafite ibibazo birindwi by’ingutu hakurikijwe icyegeranyo cyakozwe mu Rwanda hose; nk’uko Minisitiri w’intebe yabitangaje mu muhango wo gusoza ukwezi k’umuryango wabereye mu murenge wa Kinoni, mu karere ka Burera tariki 08/11/2012.

Mu Rwanda hari imiryango 210.979 ikennye ikeneye gufashwa, imiryango 3800 igaragaramo imirire mibi kubera kutarya indyo yuzuye, imiryango 73.551 igaragaramo abana bafite isuku nke ku mubiri ndetse n’imiryango 24.738 irangwamo amakimbirane nk’uko icyo cyegeranyo kibigaragaza.

Imiryango itishoboye yagabiwe.
Imiryango itishoboye yagabiwe.

Icyo cyegeranyo kandi cyerekana ko hari imiryango 38.193 itagira akarima k’igikoni bigatuma irangwamo imirire mibi. Kuri ibyo hiyongeraho imiryango 151.211 ibanye itarasezeranye ndese n’imiryango 146.625 itagira ikayi n’imihigo.

Nyuma yo kugaragariza abari bitabiriye uwo muhango ibyo bibazo byose byugarije umuryango nyarwanda, Minisitiri w’intebe yavuze ko ibyo bibazo byose bireba buri Munyarwanda akaba ariyo mpamvu bigomba gucika.

Minisitiri Habumuremyi yagize ati: “U Rwanda rwiza dukunda twifuza kuzasigira abana bacu, abuzukuru bacu n’abuzukuruza bacu tugomba kubasigira u Rwanda rutarangwa ba biriya bibazo birindwi uko maze kubivuga”.

Yakomeje agira ati “Ndagira ngo nongere nkangurire abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobozi bose, abaturage mwese, kugira ngo aho turi biriya bibazo navuze…turifuza ko bicika burundu mu gihugu cyacu…”.

Imiryango yabanaga bitemewe n'amategeko yasezeranye.
Imiryango yabanaga bitemewe n’amategeko yasezeranye.

Intara y’Amajepfo iza ku isonga mu kugira imiryango myinshi icyugarijwe n’ibyo bibazo, igakurikirwa n’Intara y’Uburasirazuba, Intara y’Uburengerazuba hanyuma Intara y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigari byo bikaba bifite imiryango mike ikirangwamo ibyo bibazo.

Muri uwo muhango wo gusoza ukwezi kwahariwe umuryango hanabayemo igikorwa cyo guha abana amata n’imbuto mu rwego rw’imirire myiza, gusezeranya imiryango 93 yabanaga bitemewe n’amategeko ndetse no kugabira inka imiryango 15.

Ukwezi k’umuryango kwashorejwe mu karere ka Burera tariki 08/11/2012 kwari kwatangirijwe mu karere ka Ruhango tariki 09/10/2012.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka