Abanyarwanda baramurikirwa ibyo Guverenoma yagezeho mu mezi atatu ashize

Kuri uyu wa gatanu tariki 07/09/2012, Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, aramurikira Abanyarwanda ibyo Guverinoma y’u Rwanda yagezeho mu gikorwa cyiswe “Umunsi Murikabikorwa”.

Minisitiri w’Intebe amurikira Abanyarwanda n’abagenerwabikorwa ibyo Guverinoma yagezeho mu mezi atatu ashize, ibikomeje gukorwa ndetse n’ibiteganyijwe kuzakorwa mu mezi atatu yandi ari imbere, ndetse hanasubizwa ibibazo by’abaturage n’abanyamakuru.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya minisitiri w’Intebe, rivuga ko by’umwihariko kuri uyu munsi, Minisitiri w’Intebe azagaragaza ibyagezweho mu bijyanye no kongera ingufu zikomoka ku mashanyarazi, iterambere mu bikorwa remezo, Ubuhinzi, Ubuzima, Uburezi, Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kongera no guhanga imirimo.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se ko batajya bavuga ku bijyanye na HANGA UMURIMO! Ukuntu batesheje abantu agaciro barangiza ngo ni ukwihesha agaciro! Ubuse habura iki ngi gahunda ikurikizwe nk’uko babyizezaga abanyarwanda?

Kalisa yanditse ku itariki ya: 7-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka