Abanyarwanda barakangurirwa kwitabira kwibuka Jenoside bizabera mu midugudu
Abaturarwanda cyane cyane urubyiruko barasabwa kwitabira ibikorwa bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bizabera ku rwego rw’imidugudu mu gihe cy’iminsi irindwi, guhera tariki 07/04/2013.
Mu gihe habura iminsi itarenze itanu kugira ngo Abanyarwanda n’inshuti zabo aho bari hose ku isi bunamire inzirakarengane zirenga miliyoni zazize Jenoside yamaze iminsi 100, ibikorwa byo gutegura uburyo iyo mihango yazagenda neza nayo igeze kure.
Itangazamakuru nka kimwe mu bikoresho byifashishijwe mu kurimbura imbaga y’Abatutsi, kuri iyi nshuro riri kwifashishwa mu kongera kunga Abanyarwanda no kubakangurira akamaro ko kwitabira gahunda z’icyunamo zizabera ku rwego rw’imidugudu ku nshuro ya mbere.
Ibi ni ibitangazwa n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuvuzi (RBC), mu gikorwa bwakoze cyo gukangurira Abanyamakuru kugira uruhare muri iki gihe no kubasaba gusobanurira Abanyarwanda akamaro ko kwibuka, mu mahugurwa yabagenewe kuri uyu wa kabiri tariki 02/04/2013.
Dr. Yvonne Kayiteshonga, Umuyobozi wa RBC ishami ryo mu buzima bwo mu mutwe, yatangaje ko kuba icyunamo cy’uyu mwaka bagishyize ku midugudu ari ukugira ngo buri wese yumve ko ko ari uruhare rwe mu guhumuriza abagizweho n’ingaruka za Jenoside.
Yagize ati: “Umuryarwanda wese turamusaba kumva ko iki ari igihe gikomereye buri Munyarwanda wese cyane cyane abacitse ku icumu, cyane cyane abakibonaho ingaruka z’ihohoterwa bakorewe muri Jenoside.
Abo ni abapfakazi, ni impfubyi n’incike. Abo turasaba buri Munyarwanda kubaba hafi akabaha ubufasha uko ashoboye akumva ko iki gihe kibakomereye”.
Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yo yemeza ko urubyiruko arirwo rukwiye gufata iya mbere mu kugira uruhare muri ibi bikorwa, rwitabira ibiganiro byo guhugura abantu ku kwita ku bagize ibibazo by’ihungabana.
Urubyiruko ni rwo rufata iya mbere haba mu gusukura inzibutso no gusura abacitse ku icumu. Mu minsi ishize bagiye basura n’ahandi nka Nyanza. Uyu mwaka rero ni igihe cyo kugira ngo urubyiruko rugire uruhare rwo kwibuka Jenoside yakorwe Abatutsi.
Kugeza ubu abagore nibo benshi bagihungabana kuko bagera ku kigero cya 62%, bigaterwa n’uko ari nabo barokotse, nk’uko byemezwa na IBUKA. Ikindi abantu basabwe ni ukwirinda imvugo zisesereza, ariko bakaba hafi ya buri wese bakeka ko yagira icyo kibazo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo ntacyo bitwaye , gusa bazarebe neza ubwo bigeze mu midugudu dushobora kuzashiduka usanga hari abo aho kwibuka bazaprofitiramo kwibagirwa burundu no gupfobya kukompamya ko hari nk’Imidugudu ishobora kuba idafite abo yibuka bazize Genocide yakorewe abatutsi.. so we have to take care..
Ariko rero jyewe nibaza niba kuzibukira mu midugugu bizabuza abasanzwe bibuka ababo ku itariki runaka , bitazemerwa ubwo ababisobanukiwe mwazambwira.