Abanyarwanda barakangurirwa kutabona igicumbi cy’intwari nk’irimbi

Abanyarwanda barasabwa gusobanukirwa n’ibikorerwa ku gicumbi cy’Intwari z’u Rwanda aho kutahafata nk’imva kuko no mu minsi ya vuba hagiye kugirwa inzu ndangamurage; nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w”Urwego rw’iguhugu rushinzwe Intwari z’igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe, Augustin Iyamuremye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura umunsi ngarukamwaka w’intwari, cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 15/01/2013, Iyamuremye yatangaje ko abantu benshi bibeshya kuri aho hantu hazingatiye amateka y’ukwibohora k’u Rwanda.

Ati: “Igicumbi cy’Intwari hagomba kuba ahantu h’icyitegererezo mu Rwanda abakerarugendo baza gusura. Abantu ntibakwiye kuhafata nk’irimbi cyangwa ahantu hashyingurwa intwari”.

Yasubizaga ikibazo yari abajijwe ku ko Abanyarwanda bahabona, kuko akenshi abantu bibuka kuhasura mu gihe cyo kwibuka intwari gusa. Iyamuremye yavuze ko buri wese yemerewe kuza kureba amateka yaranze igihugu.

Muri iki gihe hategurwa uyu munsi wizihizwa tariki 01/02 buri mwaka, kuri iyi nshuro umusi w’intwari ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 19, uzabanzirizwa n’icyumweru cyahariwe Intwari z’igihugu kizatangira tariki 24 kugeza 31/01/2013.

Icyo cyumweru kizarangwa n’ibiganiro bizatangirwa ku rwego rw’ibanze, mu bigo bya Leta n’iby’abikorera, mu mashuri yisumbuye n’amakuru, ku maradiyo no kuri televiziyo y’ uRwanda. Umunsi nyirizina ukazabera ku rwego rw’umudugudu.

Bimwe mu biganiro bizaba bikubiyemo ubutumwa bwo gushishikariza Abanyarwanda kwibuka no kuzirikana ibiranga Intwari, gusobanura ibyiciro by’Intwari, gushishikariza Abanyarwanda kwihesha agaciro, kuko insanganyamatsiko igira iti: Ubutwari: Ishingiro ry’agaciro n’iterambere”.

Uru rwego rwashyizweho n’inama y’abaminsitiri rugatangira imirimo yarwo mu 2009, rukangurira Abanyarwanda bose kumva ko igikorwa cyo gushaka intwari ari icya buri wese.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 3 )

Hanyuma se yewe Hanyurwimfura, ko tuzi ibyo abo bita intwari bakoze, so we yaba yarakoze iki? Ntimugapfe gupinga kuko mushaka gupinga. Ujye uvuga ibintu byerekeranye, niba ntabyo ufite bifite akamaro uceceke. Abanyarwanda barambiwe ubutiku budafashije. Ubaka igihugu cyangwa urorere, ariko ureke gutesha abantu igihe. Niba ari concept utumva wabaza, ugasobanurirwa. Twese twari dufite ababyeyi, ariko bose si intwali. Amagambo uvuga rero nta shingiro afite, niba ari uburakari ufite, ushake ikibukemura, ariko utore akenge.

kacute yanditse ku itariki ya: 16-01-2013  →  Musubize

nonese niba tutagomba kuhafata nka ahantu hashyinguwe intwari barashaka ko tuhafata nkahadashyinguye?nonese gushyingurwa ni icyaha cga hari ubwo ari agasuzuguro kuba tuziko ariho bashyinguye?niba bashaka kuhagira ahantu ndangamurage ngo tujye tubona agafaranga ntawe ubibabujije ariko be kudukuramo ko ariho bashyinguye kdi twe nkabanyarda tuzi neza ko bahashyinguye.

mugisha yanditse ku itariki ya: 16-01-2013  →  Musubize

Ibi babyita Hypocrisie! Mu gihe bavuga ngo hari ibyo kiriziya yahinduye, uyu munsi maze kubona ko hari n’ibyo duhatirwa guhindurira amazina nta mpamvu: koko se igicumbi si irimbi? Ku buryo aho Data yegetse umutwe hazitwa irimbi aho rwabugiri cyangwa Rwigema bari hakitwa igicumbi? Ese babaye intwari kurusha data wambyaye? Uzi ko musetsa! Igicumbi bishatse kuvuga ko bacumbitse bazavamo bakagira ahandi berekeza?!! Harya ubwo nabyo ni ugutoba amateka?!

Hanyurwimfura yanditse ku itariki ya: 15-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka