Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu miturirwa

Abanyarwanda bafite amikoro aciriritse barakangurirwa gutangira kwishyira hamwe bakubaka amazu bahuriyemo agerekeranye mu rwego rwo kurondereza ubutaka kuko ikibazo cy’ubutaka gikomeje kuba ingorabahizi.

Ibihugu byinshi byo ku isi biri guhura n’ikibazo cy’uko abantu batera imbere bakaniyongera ariko ubutaka bwo ntibwiyongere. U Rwanda ruri imbere mu bihugu bifite ubucucike bwinshi bw’abaturage babarirwa kuri 250 kuri kilometero kare.

Ibyo biri mu byatumye Leta ifata gahunda yo gutangira gushishikariza abaturage gukoresha ubutaka buto ndetse hakaba hari no gukorwa itegeko rigendanye n’iyo gahunda; nk’uko bitangazwa na Esther Mukama, uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire.

Aganira n’abanyamakuru, nyuma y’ibiganiro yari yitabiriye n’abakorerabushake b’Abongeleza bari mu Rwanda mu gutanga umusanzu wabo ku byerekeranye n’igenamigambi ry’umujyi, Mukama yavuze ko buri muturage adashobora gutura yitaruye ngo bishoboke.

Yagize ati: “Ikibazo kiracyari imyumvire umuntu abona igorofa bagatinya kandi nyamara iyo mwishyize hamwe irahenduka”.

Yatanze urugero ko muntu wifuje kubaka yitaruye ko akenera amazi, umuhanda n’umuriro, wareba amafaranga Leta yakoresha kugeza kuri buri umwe igiciro kikaba gihanitse cyane kuruta uko byakorerwa hamwe.

Iyo ngingo ni nayo yari iraje ishinga aba bakorerabushake baturutse mu ishyaka ry’Abakonserivateri (Conservatives) mu Bwongeleza, bahugukiwe mu by’iterambere ry’imijyi. Bavuga ko ubwiyongere bw’Abanyrwanda n’ubutaka bw’igihugu ari ikintu cyo kwitondera.

Bifuza ko Leta yashyiraho gahunda yo gutuza abantu mu mazu yubatse hamwe, azamutse kandi ahendutse; nk’uko byatangajwe na Derek Latham uyoboye iri tsinda.

Mu gushyira mu bikorwa iyo gahunda yo gutura hamwe, Leta yatangiye gukora ubukangurambaga mu bakozi ba Leta, ibasaba kwishyira hamwe bakubaka amagorofa yo guturamo kandi ikabafasha kugabanya imyumvire Abanyarwanda bafite yo kudakunda guturana.

Izi mpuguke zaje muri gahunda bise UMUBANO Project iba buri mwaka, zigiye kumara icyumweru mu Rwanda. Zivuga ko nubwo mu Rwanda hari ikibazo cy’ubutaka zatangajwe n’uburyo Leta igerageza kukitaho ndetse n’igishushanyo mbonera cy’umujyi yashyizeho.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka