Abanyarwanda barahamagarirwa gukoresha ibyavuye mu ibarurishamibare ry’igihugu
Nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) gitangije uburyo bwifashisha ikoranabuhanga mu gusakaza ibarurishamibare ku barikeneye, kirasaba Abaturarwanda kugira umuco wo gukoresha imibare iba yaratanzwe mu ibarurishamire ryakozwe mu gihugu..
Nubwo mu Rwanda usanga ikoreshwa ry’ibarurishamibare (statistics) ritari ku rugero rushimishije, iki kibazo usanga kikigaragara n’ahandi henshi ku isi; nk’uko byatangajwe na Youssouf Murangwa uyobora NISR, mu nama yahuje ubuyobozi bw’iki kigo n’abafatanyabikorwa batandukanye yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10/05/2013.
Iyi nama yahuriwemo n’abahagarariye inzego za Leta zitandukanye n’abahangarariye inzego z’Umuryango w’Abibumbye zikorera mu Rwanda, yari igamije kubakangurira ubu buryo bushya bwo gukwirakwiza ibiba byavuye mu ibarurishamibare, hifashishijwe ikoranabuhanga.
Buri wese iyo mibare ashobora kuyigeraho kuko iyo mibare ifasha abashaka gufata ibyemezo bishingiye ku mibare, nk’abanyeshuri, abarimu n’abashakashatsi kugera ku byo bifuza bitabagoye; nk’uko Murangwa yabitangarije abanyamakuru.
Yagize ati: “Abanyarwanda basanzwe bagomba kumenya uko igihugu gihagaze, aho kivuye n’aho kigana. Abashinzwe gufata ibyemezo bagomba gukoresha ibyemezo bikwiriye bashinigye ku mibare.

Abashakashatsi bagomba gukoresha imibare kugira ngo barusheho kudufasha kumenya uko ibintu bihagaze. Ni ukuvuga ko mu by’ukuri abantu bose bagomba gukoresha ibyatangajwe n’ibarurishamibare”.
Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB), nk’umwe mu baterankunga b’iki gikorwa, yatangaje ko n’ubwo iki kigo aribwo kigitangira kimaze gukora akazi gakomeye, akaba ari nayo mpamvu batazuyaje mu kubafasha guhyiraho ubu buryo bushya, nk’uko Negatu Makonnen uhagarariye iyi banki mu Rwanda yabyemeje.
Ubu buryo bwatangiye no gukoreshwa bugizwe n’uburyo butatu, harimo bubiri bukorerwa ku rubuga rwa internet rwa NISR aribwo Statistical Data and Metadata eXchange (SDMX) na Statistical Data Portal. Hakaza na Stat Alert ikoresha uburyo bw’ubutumwa kuri telefoni igendanwa.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Igenamigambi ry’igihe kirekire ntiryabaho hatifashishijwe imibare ifatika igaragaza uko abagenerwabikorwa babayeho,ibyo batunze n’ibyo bakora.
Ibarurishamibare ni ingenzi mu kugena imigambi ya buri wese ndetse n’inzego za leta ziba zifite inshingano yo gutanga services ku bagenerwabikorwa,bituma habaho ibipimo bifatika no kunoza ibikorwa hatagendewe ku igereranya.