Abanyarwanda baragirwa inama yo kwigegensera kubera intambara ibera i Goma
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu araburira Abanyarwanda bajya guhahira no gukorera i Goma kwitwararika kubera intambara yongeraga kubura mu nkengero z’uwo mujyi ndetse n’ubu ikaba igikomeje.
Abanyarwanda babili barimo umusore w’umunyeshuri hamwe n’umugore wari wagiye gukorerayo bafatiwe i Goma tariki 20/05/2013 , ariko umugore yashoboye kurekurwa ku masaha y’umugoroba mu gihe umusore we n’ubu ataragaruka.
Aya makuru yo gufatwa kw’abanyarwanda yemezwa n’inzego zikora ku mupaka zivuga ko zabimenye nubwo zitashoboye kumenya abo aribo.

Abanyarwanda bambuka ku mupaka bajya guhahira no gukorera i Goma bakaba bataciwe intege n’intambara iberayo cyangwa ibikorwa byo kubahohotera nubwo biyemerera ko bagenda bafite ubwoba kubera ingabo nyinshi ziri mu mujyi.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu arasaba abambuka umupaka kubahiriza amategeko no kugendera hamwe bajya hafi no kwirinda gutinda gutaha.
Intambara yatangiye mu majyaruguru y’umujyi wa Goma yatumye bamwe mu Banyecongo bava mu byabo bagahungira mu Rwanda, umubare ubarurwa ko wageze mu Rwanda akaba ari 36 bahungiye mu murenge wa Busasamana.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Obama ni akagabo! yanyuzwa he?