Abanyarwanda baragirwa inama yo kutajya i Goma

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheih Bahame Hassan, yasabye Abanyarwanda kutambuka umupaka ngo bajye i Goma kuko hari Abanyarwanda bamaze kuburirwa irengero batazwi umubare banyerejwe n’ingabo za Congo hamwe n’insoresore ziri muri uwo mujyi.

Mu nama yagiranye n’abayobozi kuva ku mudugudu kugera ku murenge, Sheih Bahame
yasabye ko abaturage bahumurizwa kuko ibibera muri Congo ntaho bihuriye n’u Rwanda.

yagize ati “ntitwifuza kugira Umunyarwanda tubura kubera umutekano wo hakurya, nubwo ibicuruzwa byinshi bya Gisenyi bijyanwa Goma, Abanyarwanda bareke Abanyekongo baze kubyifatira”.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali today ku mupaka muto bavuga ko ingabo za Congo zashinze ibibunda binini mu ihuriro ry’umuhanda hafi y’umupaka bibirebesha mu Rwanda. Izo ngabo kandi ngo ziri kureba Abanyanyarwanda binjira ku murongo zigakuramo abagabo zikabashyira mu modoka zikabatwara.

Ejo ku cyumweru tariki 18/11/2012 intambara yari yegereye ikibuga cy’indege bituma ingabo za Congo zihunga ariko hari izindi ngabo zaje ku mugoroba zivuye Bukavu akaba arizo ziri kugenzura umujyi.

Uyu munsi nta mirwano yabaye umujyi uratuje ariko nta bantu bakoze muri Goma. Abanyamahanga hamwe n’Abanyekongo bifashije bagera kuri 800 bafashe ibyumba bari kubamo mu mahoteli ya Rubavu; nk’uko abashinzwe amahoteli bagaragaje umubare w’abantu bakiriye.

Umuyobozi wa karere ka Rubavu avuga ko mu nkambi ya Nkamira bakiriye impunzi zirenga 200 kubera intambara y’ejo hashize, abandi Banyecongo bagiye bacumbika mu nshuti zabo abandi bakomeza i Kigali.

Abaturage b’akarere ka Rubavu basabwa kureba abantu babagendamo batazi kuko bashobora kubyitwaza bagahungabanya umutekano biyita impunzi. Ku bajya mu mahoteli basabye ko hakorwa urutonde kandi hakajya hafotorwa n’ibyangombwa n’imyirondoro.

Kuva bwacya nta masasu yavuze ndetse n’indege ntazigaragara mu kirere uretse ko ikibuga cy’indege cya Goma cyafunze imiryango.

Abatuye Goma bavuganye na Kigali Today bavuga ko nubwo babonye agahenge bafite ubwoba cyane ko ingabo zahunze hakaza izindi kandi n’ingabo za M23 zikaba zikiri mu birindiro byazo kuri kilometero imwe uvuye ku kibuga cy’indege cya Goma.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 4 )

Banyarwanda nshuti zanjye ni mwirinde kujyana ibicuruz

FAMA yanditse ku itariki ya: 22-11-2012  →  Musubize

facon dipromatic niyo ishoboka m23 ntiruta indimitwe yo muri congo kagame kabira na m23 nibicare around d un verre baganire bitaribyo bose barabihomberamo

prince yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

MANA DUHE AMAHORO KANDI UFASHE ABASHAKA KURWANA KWISUBIRAHO BAKUYOBOKE.

MAHORO yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

congniyumvikane na m23 bitaribyo irakomeza isebe

iryamukuru j dedieu yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka