Abanyarwanda bakunda inkiko kubera kwanga agasuzuguro - MINIJUST

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) iri mu bukangurambaga busaba abantu gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, aho abajyayo ahanini ngo baba banga agasuzuguro nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje.

MINIJUST isaba ko mu rwego rwo kwirinda ibihombo no gufungwa kw’abantu kubyara amakimbirane n’ubugome bukabije kurushaho, abafitanye ibibazo bakwiye kubanza kubikemurira mu bitwa abahuza.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’ubutabera muri MINIJUST, Nabahire Anastase, yagaragarije Abanyamakuru zimwe mu ngaruka zo kujya kuburanira mu nkiko, aho uwafunzwe ngo avana muri gereza ubugome burenze ubwo yajyanyeyo.

Nabahire, mu gusobanura Politiki ya MINIJUST yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko(ADR), avuga ko ubutabera bwunga butanzwe n’abahuza ari bwo butanga umusaruro kurusha inkiko, kuko zivamo imyanzuro ifungisha abantu.

Nabahire asobanura ko gereza yigisha ibyaha bikomeye kurusha ibyo umuntu yajyanyeyo, aho agira ati "Winjira muri gereza uzi kwiba igare ukavayo uzi kwiba ipine y’indege", kuko abajyayo ngo bahasanga ba ruharwa bakoze ibyaha bikomeye bakabibigisha.

Avuga ko ubushakashatsi MINIJUST yakoze muri 2020 bugaragaza ko Abanyarwanda bakunda kuburana, ahanini kubera kwanga agasuzuguro no kutemera imyanzuro y’inkiko.

Nabahire avuga ko iyi myitwarire ituma benshi bajuririra mu nkiko nkuru kurusha izo baburaniyemo, bakiyubakamo umujinya, bagatanga amafaranga menshi ku manza zibatera ubukene, ndetse ngo bifuriza uwabahemukiye ibihano bikomeye.

Uyu muyobozi muri MINIJUST avuga ko umuntu ufitanye n’undi ikibazo kirebana n’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi n’umurimo, aho kugana inkiko agiye gutanga ikirego ahubwo ngo yabasaba kumurangira abahuza.

Avuga ko MINIJUST izabigira Itegeko ko nta muntu uzajyana ikirego mu rukiko atabanje kugikemurira mu nteko y’abaturage, mu mugoroba w’umuryango, mu nshuti z’umuryango, muri Komite z’abunzi cyangwa mu bwunzi ntegurarubanza ku rukiko.

Kugeza ubu ngo hamaze gutegurwa abahuza b’abanyamwuga barenga 600 hamwe na 210 bagiye guhabwa impamyabumenyi, ndetse ko MINIJUST ikomeje gushaka n’abandi.

Mu kwezi k’Ukwakira gushize, inzego z’Ubutabera mu Rwanda zatangaje ko kwemera icyaha na byo biri ku rwego rwo hasi, kuko mu manza ibihumbi 100 zakiriwe kuva uyu mwaka watangira kugeza icyo gihe, iz’abemera icyaha zari hafi 3,500.

Ni mu gihe kandi mu nkiko hari ibirarane by’imanza zitaracibwa zirenga ibihumbi 30, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ahubwo nibongere ingufu mu bukangurambaga butoza umunyarwanda/umuturarwanda, gutana n’ibyaha, imigirire mibi aho Ivan ikagera.
Abayobozi b’inzego z’ibanze, guhera ku isibo babigire inshingano/intego, kuko benshi muribo, nibo babibagarira.
Bongere abacamanza/babegereze abaturage,bagabanye n’amafaranga acibwa usaba ubutabera.
Ibi bindi byaba ari uguheza umuturage mu menyo ya za rubamba zirirwa zimuzunguza, zimusonga, zimucuza!

Imiringa yanditse ku itariki ya: 1-12-2023  →  Musubize

Ibyo uyu Nabahire Anastase avuga ni ukuli.Benshi bafunzwe bavana muri gereza ubugome burenze ubwo bajyanyeyo.Ni bacye bahinduka bakaba beza.Urugero,hali abagera muli gereza bakiga bible ikabahindura bakavamo ali abantu beza.Ndetse bagera hanze babarekuye bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana.Urugero rwiza ni abava muli gereza barabaye abayehova.Rwose barahinduka bakaba abantu beza babwiriza ijambo ry’imana iyo bageze hanze.Iyo bali muli gereza,abayehova bo hanze babasangamo bakababwiriza.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 30-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka