Abanyarwanda bakabakaba miliyoni esheshatu nibo bazatora 80 mu bakandida-depite 410

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yatangaje ko Abanyarwanda baba mu gihugu no hanze bazitabira amatora y’abadepite tariki 16-18/9/2013, bagera kuri 5, 987, 077( n’ubwo urutonde rukiri urw’agateganyo), bakazatora abadepite 80 mu bakandida-depite 410 bari ku ilisiti ndakuka.

Umuryango FPR-Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bafatanyije ya PDI, PSR, PDC na PPC batanze abakandida 80 bemezwa bose, PSD yatanze abakandida 80 hemezwa 76, PL yatanze 68 hemererwa 64, PS-Imberakuri yatanze 63 hemezwa 45, mu bigenga batanu batanze kandidatire hemerewe bane, nk’uko byasobanuwe na Perezida wa NEC, Prof. Kalisa Mbanda.

NEC igaragaza ko abagore batanu batanze kandidatire mu mujyi wa Kigali bemejwe bose, Intara y’Amajyepfo bari 30 nabo bemejwe bose, Intara y’Uburengerazuba muri 22 hemerewe 21, Intara y’Amajyaruguru 21 bemerewe bose, mu Ntara y’Iburasirazuba abagore 27 batanze kandidatire hemererwa 26.

Mu rubyiruko, abatanze kandidatire ni 24, hemererwa 23 kuko umwe ngo yakuyemo kandidatire ye, hanyuma mu bafite ubumuga 16 batanze kandidatire hemererwa 15.

NEC yatangaje ko 50% by’abakandida bose bemerewe ari abagore bagera kuri 204, naho 153 bakaba urubyiruko bangana na 37%.

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ugizwe n’abadepite 80; aho itegeko rivuga ko 53 bava mu mitwe ya politiki cyangwa mu bakandida bigenga, 24 bagahagararira abagore, babiri bahagararira urubyiruko, umudepite umwe agahagararira abafite ubumuga.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa mbere tariki ya 26 Kanama, bisozwe ku wa 15 Nzeri 2013, aho bizamara iminsi 21.

Umunyamabanga nshingwabikorwa na Perezida ba komisiyo y'igihugu y'amatora batangaza urutonde ndakuka rw'abakandida biyamamariza ubudepite.
Umunyamabanga nshingwabikorwa na Perezida ba komisiyo y’igihugu y’amatora batangaza urutonde ndakuka rw’abakandida biyamamariza ubudepite.

Mu Banyarwanda 5,987,077 bazitabira amatora y’Abadepite, 703,450 ni abo mu mujyi wa Kigali; 1,448,674 ni abo mu ntara y’Amajyepfo, 1,405,090 bari mu ntara y’Iburengerazuba, 1,009,060 bari mu ntara y’Amajyaruguru; 1,392,499 ni ab’Iburasirazuba, naho abari mu mahanga (diaspora) ni 28,304.

NEC ivuga ko listi ndakuka y’abiyandikishije ko bazajya gutora abadepite, izatangazwa iminsi itari munsi ya 15 mbere y’umunsi w’itora.

Perezida wa Komisiyo y’amatora yanasobanuye ko NEC ikomeje kwakira abiyandikisha kuba indorerezi zo gukurikirana imigendekere y’amatora, aho kugera kuri uyu wa mbere tariki 19/8/2013 ngo bamaze kwakira abagera ku 174; harimo abanyamahanga 63.

Yavuze ko indorerezi zivuye muri Sosiyete sivile no mu mitwe ya Polikiti zitariyandikisha.

Kuva mu mwaka wa 1994, amatora rusange y’abadepite ateganijwe mu kwezi gutaha kwa nzeri, azaba abaye ku nshuro ya gatatu nyuma y’aya mbere yabaye mu mwaka wa 2003, n’aya kabiri yabaye mu 2008.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka