Abanyarwanda bajya Goma bakomeje guhohoterwa bashinjwa gukorera M23

Abanyarwanda bajya mu mujyi wa Goma bavuga ko nubwo M23 yatsinzwe, inzego z’umutekano wa Congo zitaborohera mu kubahohotera no kubambura zibashinja gukorana na M23.

Kumwami Elie utuye mu karere ka Musanze umurenge wa Mohoza taliki 25/11/2013 saa 10h30 yahagaritswe n’inzego z’abashinzwe umutekano ku mupaka muto ku ruhande rwa Congo bamubwira ko agomba kubaha amadolari 3000 atayabaha bakamujyana Kinshasa bamushinja kuba muri M23.

Kumwami Elie yamburiwe amadolari 1000 ku mupaka wa Birere.
Kumwami Elie yamburiwe amadolari 1000 ku mupaka wa Birere.

Nyuma y’amasaha menshi yisobanura ko ntaho ahuriye na M23, bamwe mu Banyarwanda bashoboye gutabaza ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ku mupaka muto bushobora gukora ubutabazi ariko atanga amadolari igihumbi kugira ngo ashobore kurekurwa nyuma y’uko bari bamaze guhamagara imodoka yo kumutwara.

Kumwami Elie yatangaje ko bamwe mu bamufashe bavuga Ikinyarwanda bavuga ko atabahaye amafaranga ashobora guhura n’ibibazo bikomeye, bamwe mubamusabye amafaranga basanzwe bakora mu nzego z’iperereza i Goma harimo abitwa Sadiki na Fabrice.

Kumwami Elie avuga ko ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora ku Banyarwanda bamburirwa Goma n’abahohoterwa.

Taliki 23/11/2013 undi Munyarwanda witwa Yamuremye Daniel uvuka mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu yamburiwe miliyoni 4 ku kiyaga cya Kivu inyuma y’umosozi wa Goma.

Abashinzwe umutekano ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo bashinjwa kwambura Abanyarwanda.
Abashinzwe umutekano ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo bashinjwa kwambura Abanyarwanda.

Yamuremye avuga ko yambuwe n’abari bamugambaniye ubwo yari agiye kurangura ibitenge bamufashe bakamwambura ibyo afite akaza gukizwa n’umwe mu bapolisi waje kumugirira impuhwe usanzwe asengera mu itorero rya Adventist.

Aba bombi bamburiwe Goma nyuma y’uko undi Munyarwanda yiciwe i Goma umurambo we ukagumishwa mu bitaro aho yaje kurekurwa na procureur mukuru wa Congo nyuma yo kubimenyeshwa n’itangazamakuru ubwo yari yaje Goma.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

NUKURI URWANDA RUKWIYE KWITA KURI ICYO KIBAZO VUBA KUKO BIRABABAJE KANDI BIRANAKABIJE KUBONA URUGOMO NKURWO RUKORWA NDETSE MUBURYO BUDASOBANUTSE KUKI ABACONGOMAN BAZA BAGATAHA AMAHORO TWE TWAJYAYO TUGATA TURIRA AYO KWARIKA. MUGIHE TUBA TWAGIZE AMAHIRWE NTIBATWICE. HAKWIRIYE GUFATWA INGAMBA ZIHAMYE HAGATI YA ZAGASUTAMO ZOMBI KUBIJYANYE NABINJIRA NABASOHOKA BITABAYE IBYO NTAMAHORO TWAGIRA IKINDI NUKO NKURWANDA NA CONGO BIKWIYE GUKURIKIRANA ICYO KIBAZO NDETSE BYABA NA NGOMBWA UWAMBUWE AGASUBIZWA IBYE KUKO UWOMUTEKANO ARIBYO BISHINZWE KUWUBUNGABUNGA MUKOMEZE KWIHANGANA

INNOCENT yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

ni ukuri abo banyarwanda baraharenganira hakenewe ubuvigizi kd bakomeze kwihangana,haguma amagara naho amagana arashakwa reka Dushime Imana ko hari abaje amahoro

mugenzi patrick yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

Ndabarahiye,bantu mujya congo,ntagihe batabasaba kubanza kwitonda mbere yo kujyayo,ariko kubera mutizera abajyanama,muzahora muhura n’ingorane.Ibyo byose mubiterwa no gutekereza amafaranga mbere yo gutekereza ku buzima bwanyu.

MARIBATA yanditse ku itariki ya: 25-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka