Abanyarwanda bahungiye Kasai na Bujimai batangiye guhunguka

Abanyarwanda 77 bari barahungiye mu ntara ya Kasai muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakiriwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu tariki 30/07/2013.

Zimwe mu mpunzi zavuganye n’umunyamakuru wa Kigali Today zamutangarije ko zatindijwe mu buhunzi no kubura amakuru y’u Rwanda ndetse ngo HCR yatinze kubegera.

Bujimai hari inkambi eshatu zishobora kuba zicumbikiye Abanyarwanda barenga 1000 gusa bavuga ko umubare munini wagiye mu gihugu cya Angola ahitwa Ruanda baciye ku mupaka wa Dilolo.

Tabaruka washoboye kujya Ruanda akagaruka Kasai avuga ko abagiye Ruanda batujwe ndetse bakubakirwa ariko ngo asanga agomba kugaruka mu gihugu cye no kwereka abana be aho akomoka muri Rusizi.

Benshi ntibazi aho bakomoka kubera bahunze bakiri abana.
Benshi ntibazi aho bakomoka kubera bahunze bakiri abana.

Aho mu buhungiro, Abanyarwanda baratuye batunzwe n’ibikorwa by’ubuhinzi, bamwe bakaba bashobora kubazabangamirwa n’imitungo bahafite ntibitabire gutaha; nkuko Tabaruka abivuga.

Benshi mu batashye bavuga ko mu kugaruka bakoze urugendo rw’ibyumweru bibiri bakoresheje imodoka n’indege kandi bamwe bavuga ko batazi aho bakomoka kuko bahunze bari munsi y’imyaka itanu.

Uwimana Abidanny uvuka i Shyanda avuga ko yashimishijwe no kugaruka mu gihugu cyamubyaye kuko yakivuyemo ari muto.

Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru:

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka