Abanyarwanda bahungiye Congo batashye batinya ko intambara yo guhashya FDLR yabageraho
Abanyarwanda 129 biganjemo abagore n’abana batahutse mu Rwanda taliki 6/12/2013 bavuye muri Kivu y’amajyaruguru aho bavuga ko igihe kigeze ngo batahe bave mu buhungiro n’imihangayiko baterwa n’intambara za buri munsi.
Bamwe mu baganiriye na Kigali Today ubwo bari bakigera mu Rwanda bavuga ko n’abandi Banyarwanda bari inyuma bari kwitegura gutaha batinya ko intambara zishobora gukara mu duce bari batuyemo dukorerwamo na FDLR ahitwa Tongo ya Rutshuro na Masisi.
Harerimana Theogene ufite imyaka 18 akaba yabaga Masisi ahitwa Gasheberi avuga ko nawe yasize abandi Banyarwanda bitegura gutaha kubera gutinya intambara, abajijwe impamvu bari baratinze gutaha avuga ko we yari umushumba ariko ababyeyi be bamaze gutaha akaba aribo aje asanga kandi nubwo yavukiye Congo azi aho batuye Rwerere.
Nyiraneza Esperancia hamwe n’abana yabyariye muri Congo avuga ko yagiye ari umwana ariko agarutse mu gihugu cya mubyaye ahitwa Mutura, akavuga ko n’abandi bari kumwe benshi bari kwitegura gutaha.
Tongo aho yari atuye ngo FDLR ntizitandukanywa n’ingabo za Congo kuko zifite imyenda n’ibikoresho bimwe aho zikorera ahitwa Karengera.
Nyiraneza avuga ko icyemezo cyo gutaha bagifashe nyuma yo kuvugana n’abari mu Rwanda bababwira ko ntacyo bari gukora muri Congo kuko ibice barimo bikorerwamo na FDLR bishobora kubamo intambara igihe batangiye kuyirwanya bahitamo kwitahira.

Benshi mu bataha ni abagore n’abana, naho abagabo ni bacye kandi abataha bavuga ko bahamagawe n’imiryango yabo yabanje kugera mu Rwanda bigatuma bagira ikizere ko mu Rwanda ari amahoro kuruta uko babyumva kuri radiyo.
Umusaza w’imyaka 45 witwa Gifuku wari atuye Tongo Rutshuro nawe avuga ko aho yari atuye yari ameze neza ariko ahisemo gutaha iwabo Karago kuko asanga bikwiye ko agaruka mu Rwanda, akaba asanze umugore n’abana bamaze kugera mu Rwanda.
Gifuku abajijwe impamvu yatinze gutaha avuga ko yari afite imikorere myiza kuko aho bari basanzwe hari abamaze gutera imbere banga gusiga imitungo, ariko ubu ngo barashaka gutaha.
Uwatashye avuye Masisi avuga ko benshi bataha basiga abagabo babo bari muri FDLR bemera kubarekura kugira ngo nibashobora gutaha nibura bazasange imiryango yabo yarageze mu gihugu baramutse batangiye kurwanywa n’ingabo za Congo FARDC na MONUSCO.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko se ubundi nabo bagabo batashye hakiri kare batararaswa nizo ngabo erega aho bajya hari amahoro kandi bibuke ko nubadataha harimo abashobora kuzagwa k rugamba bityo bagasiga imfubyi kandi erega n’urwanda twaba tubihombeyemo erega mutashye mwaza mugateza imbere igihugu cyanyu.
aha bagize igitekerezo kiza. ntakiza cyo gutura imahanga kandi iwanyu ari amahoro, iyo imahanga hari intambara. ni mwitahire duhangane nejo hazaza hamiryango yacu ndetse nigihugu mjuri rusange