Abanyarwanda baheruka kwirukanwa muri Uganda bari kwitabwaho kandi bamerewe neza

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal aratangaza ko abantu baheruka kwirukanwa n’igihugu cya Uganda barimo n’abanyuze ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda bari kwitabwaho kandi bamerewe neza.

Abanyarwanda 342 birukanywe na Uganda kuva muri iki cyumweru gishize bashinjwa gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19, banyuzwa ku mipaka harimo uwa Cyanika n’ibindi bice bihana imbibi n’iki gihugu mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Burera; hakaba n’abandi birukanywe binjirira ku mipaka yo mu mirenge ihana imbibi n’icyo gihugu ku ruhande rw’Akarere ka Gicumbi.

Kugeza ku cyumweru tariki 29 Werurwe 2020, Akarere ka Burera kari kamaze kwakira abantu 296 bari guhita bashyirwa mu kato k’ibyumweru bibiri, hakurikijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima avuga ko abantu binjira mu gihugu, babanza gukurikiranwa, hasuzumwa niba nta wanduye icyorezo cya COVID-19.

Abakirwa bari gucumbikirwa ku ma site atatu yo muri aka Karere ka Burera y’ibigo by’amashuri harimo site iri ku ishuri ry’i Kagogo, i Nkumba na Kidaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri iki cyumweru yagize ati: “Kugeza uyu munsi abari bamaze kwakirwa kuri site ya Nkumba ni abantu 53, tukagira 64 kuri site ya Kidaho n’abantu 179 kuri site ya Kagogo. Hari n’abandi tucyakira duteganya ko biyongera kuri uyu mubare w’abo tumaze kwakira bose; ikiriho ni uko abaganga babanza kubasuzuma, kuko iyo bakiriwe muri aya ma site binjizwa n’abaganga babihuguriwe, kandi birinze mu buryo bwabugenewe muri rwa rwego rwo kugira amakenga no kwirinda ko hagira ushobora kuba abarimo afite ibimenyetso cyangwa ubwandu bw’iki cyorezo akaba yabukwirakwiza mu bandi”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubuzima bw’aba bantu bose bumeze neza uretse bane muri bo binjiye mu gihugu barwaye indwara zisanzwe.

Yagize ati: “Abo bose tumaze kwakira bameze neza, uretse abantu bane baje barwaye indwara zisanzwe nabwo bidakanganye, n’umwe muri bo wari wagaragaje ibimenyetso dukeka ko byaba ari ibya COVID-19, ariko na we yarapimwe, ibisubizo bigaragaza ko ntayo afite. Muri rusange aba bantu bose twakiriye turi kubitaho, ari mu bijyanye n’imirire dufite imwe mu mahoteri akorera mu Karere ka Musanze ibatekera, ikabagaburira gatatu ku munsi, hari itsinda rihuriweho n’abaganga, abayobozi n’inzego zishinzwe umutekano twese turi gufatanya kubitaho ku buryo nta muntu uragaragaza ibibazo byihariye”.

Muri iki gihe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima asaba abantu kudahurira hamwe mu dutsiko, amatsinda cyangwa ibindi bikorwa bibahuza ari benshi. Kuri aba banyarwanda birukanywe n’igihugu cya Uganda bari gukurikiranirwa kuri aya ma site, Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira avuga ko yaba aho barara, aho bafatira amafunguro n’intera hagati y’umuntu n’undi, byose biri gukorwa mu buryo bw’ubwirinzi.

Yagize ati: “Uburyo bwose bwo kwita ku bantu bacu buri gukorwa mu bwirinzi bukomeye turi gufashwamo n’abaganga. Iyo bafata amafunguro na nyuma yaho ibikoresho bakoresheje biterwa imiti, bigatunganywa mu buryo bw’ubwirinzi, aho barara hakorerwa isuku kandi hagaterwa imiti, n’iyo batembera mu kigo barimo bahana intera kandi bakirinda guhura n’abandi bantu”.

Benshi mu baheruka kwirukanwa barimo abari bamaze igihe kiri hagati y’amezi n’umwaka urenga mu gihugu cya Uganda, aho bakoreraga ubucuruzi burimo n’ubuciriritse, ubuhinzi n’ibindi. Aba bose bakaba barirukanwe baza amara masa (nta kintu batahanye), nyuma yo kumeneshwa no gusahurwa ibyo bari bararuhiye.

Mu byo abaturage cyane cyane bo mu Karere ka Burera bibutswa muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya COVID-19, birimo kutajya mu bindi bihugu banyuze mu nzira zitemewe.

Uyu muyobozi yagize ati: “Turaributsa ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo imipaka ifunzwe. Ibi bishobora gutuma hari abanyura mu nzira zitemewe twita panya. Urenga kuri aya mabwiriza aba ashobora guteza ikibazo akaba yakurayo icyo cyorezo bikamenyekana yaramaze kwanduza benshi mu miryango ye. Ubwo rero turasaba abaturage bacu kwirinda uburyo ubwo ari bwo bwose butuma basohoka igihugu, kugira ngo turebe ko duhangana n’iki kibazo gikomeje gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga”.

Muri aba bantu birukanywe mu gihugu cya Uganda buri wese agomba kumara iminsi 14 akurikiranwa n’abaganga muri site yakiriwemo, hakazafatwa umwanzuro wo kubohereza mu miryango yabo hagendewe ku bipimo by’uko ubuzima bwabo buzaba buhagaze mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo bari kwitabwaho nibyiza cyane ureke ahandi bari kwima ibiribwa bamwe ngo nuko batari kavukire inyamirambo ibyo biri gukorwa mu Biryogo,Gitega , Rwezamenyo kugirango bakwanidike utari kavukire usabwa ibihumbi 10.000f utayafite ukimenya.

Queen yanditse ku itariki ya: 29-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka