Abanyarwanda bagiye kujya bahaha banishyure badakoze ku mafaranga
Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo VISA International bari gutegura uburyo bw’ikoranabuhanga bukomeye buzafasha Abanyarwanda kujya bahaha bakishyurana, bakanahembwa kandi badakoze ku mafaranga mu ntoki zabo.
Minisitiri Francois Kanimba ushinzwe ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda yabibwiye Abanyarwanda ku munsi wa kabiri w’imirimo y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 10 i Kigali.
Minisitiri Kanimba yavuze ko u Rwanda rwamaze gusinyana amasezerano n’ikigo mpuzamahanga VISA gikoresha ikoranabuhanga rikomeye mu bucuruzi na serivisi z’amabanki ngo mu minsi ya vuba Abanyarwanda batangire kujya bakoresha ikoranabuhanga mu kwishyura, guhaha no kugera kuri serivisi zishyurwa zose ariko badafashe amafaranga mu ntoki.
Ibi ngo birashoboka kandi mu bihugu byateye imbere birakorwa, minisitiri Kanimba akaba avuga ko no mu Rwanda imyiteguro yatangiye ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’ikigo VISA.
Iyi mikorere izasaba Abanyarwanda n’abarutuye kujya babitsa amafaranga yabo muri banki cyangwa mu kigega cy’imari cyihariye, hanyuma bahabwe amakarita y’ikoranabuhanga akoreshwa aho umuntu yari asanzwe akoresha amafaranga hose. Aya makarita ashobora kuba mato akangana n’ikarita ndangamuntu Abanyarwanda bageze ku myaka y’ubukure bahabwa na Leta.
Uko bigenda mu bihugu byateye imbere, aya makarita akoreshwa mu kwishyura ibihahwa ku isoko, ingendo mu modoka, imiti kwa muganga, amafaranga y’ishuri n’ahandi hose abantu bakenera gutanga no kwakira amafaranga. Ibi bisaba nanone ko aho hose naho haba hari utwuma duto twabugenewe dukoreshwamo ayo makarita.
Uko minisitiri Francois Kanimba yabivuze muri iyo Nama y’umushyikirano, birashoboka ko imikorere nk’iyi yaba iri hafi ariko ntabwo amatariki bizatangirira aramenyekana. Gusa minisitiri Kanimba yavuze ko ngo ibyo nibitangira, bizakorwa ku buryo bukomeye kandi bwazifashishwa n’ibindi bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza cyane ko abanyarwanda bakoresha Visa card mu mihahire yabo ariko hari impungenge ziterekanwa uburyo amabanki na leta bizazigabanya. Urugero ni ukuyobya uburari winisha Visa card yundi muntu bizwi cyane mu gukoreshwa n’aba Nigerians, Ghaneans ndetse nabandi bahanga muri uwo mwuga witwa Hacking and scamming mu rurimi rw’Icyongereza. Ese ko ibihugu byateye imbere Nka France, UK na USA amabanki na leta bifasha ababuze amafarnaga yabo mu guhaha bakoresheje Visa cards mu Rwanda amabanki yarangije kugira icyo atangariza abakiriya babo uburyo izabibafashamo? Tubiteze amaso!