Abanyarwanda bafite amahirwe kuko bavuga ururimi rumwe

Bishop Rwandamira Charles ukuriye itorero rya UCC (United Christian Church) avuga ko nta kintu na kimwe Abanyarwanda badashobora kugeraho kubera ko bavuga ururimi rumwe bigatuma icyo umwe avuze undi acyumva.

Mu giterane mpuzamatorero cy’ubumwe n’ubwiyunge cyashojwe tariki 07/10/2012 nyuma y’iminsi itatu kibera mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, Bishop Rwandamira yavuze ko kuvuga ururimi rumwe rw’Ikinyarwanda biha Abanyarwanda amahirwe.

Yagize ati “Imana iravuga ngo abantu bavugaga ururimi rumwe, ngo bari hafi kuyigeraho itandukanya indimi (ntibaba bakiyigezeho). Dore abahirwe rero y’Abanyarwanda bavuga ururimi rumwe: nta kintu na kimwe badashobora kugeraho, ntibibaho”.

Bishop Rwandamira Charles ari kwigisha iby'ubumwe n'ubwiyunge.
Bishop Rwandamira Charles ari kwigisha iby’ubumwe n’ubwiyunge.

Yongeraho ati “…kubaka inzu tuvuga rumwe…gusenga tuvuga rumwe, kuzamura tuvuga rumwe, kwiga tuvuga rumwe, dushyingirana tuvuga rumwe, dufite imbaraga n’ububasha”.

Bishop Rwandamira yakomeje avuga ko ibyo bigaragaraza ubumwe bw’Abanyarwanda bafite muri bo ndetse akemeza ko imiyoborere mibi yabayeho kera ariyo yatumye ubwo bumwe bucika.

Ngo ariko ubuyobozi bw’u Rwanda muri iki gihe Imana ibuhe umugisha kuko bwubaha Imana nk’uko abitangaza.

Havuzwaga ihembe mu rwego rwo guha Imana icyubahiro.
Havuzwaga ihembe mu rwego rwo guha Imana icyubahiro.

Bishop Rwandamira yigishije ubumwe n’ubwiyunge abari bitabiriye icyo giterane agendeye ku mirongo ya Bibiliya ko abantu Imana yaremye bagomba kuba umwe nk’uko Imana na Yezu (Yesu) nabo ari umwe bityo n’Abanyarwanda bakaba basabwa gukomeza kugira ubumwe n’ubwiyunge.

Bamwe mu bitabiriye icyo giterane nabo bahamya ko Abanyarwanda bakwiye kugira ubumwe n’ubwiyunge kuko bose bakomoka ku Mana imwe; nk’uko Epiphanie Nyirangoragore abisobanura.

Agira ati “…tugomba kubana neza kuko Imana ari imwe n’abantu bakaba ari bamwe ari ikiremwa k’Imana”.

Nyirangoragore yifuza ko ibiterane mpuzamatorero byo kwigisha ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge byakwiyongera kuko bifasha Abanyarwanda.

Abaturage batandukanye bitabiriye igiterane kumva inyigisho z'ubumwe n'ubwiyunge.
Abaturage batandukanye bitabiriye igiterane kumva inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge.

Mbinigaba Augustin we asanga gahunda y’ibiterane nk’ibyo ari nziza kuko yunganira gahunda za Leta bigatuma Abanyarwanda bamenya ko bose ari bamwe.

Igiterane mpuzamatorero cyaberaga mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera cyatangiye tariki 05/10/2012 kirangira tariki 07/10/2012. Muri icyo giterane abakirisitu n’abandi bantu batandukanye bacyitabiriye bahawe inyigisho ku bumwe n’ubwiyunge hifashishijwe Bibiliya.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka