Abanyarwanda bafashwe bunyago na FDLR bagarutse mu Rwanda
Abanyarwanda bane bari bafashwe bunyago na FDLR kugira ngo itaraswa n’ingabo z’u Rwanda zari zayigose bashoboye kugaruka mu Rwanda.
Umwe mu baturage watwawe na FDLR utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Kigali Today ko abarwanyi babatwaye bari 19 kandi bafite imburnda ebyiri bagenda bavuga ko icyabagenzaga bakigezeho kuko kwari ukumenya amayira n’aho ingabo z’u Rwanda zikorera.
Uyu muturage avuga ko yumvise abarwanyi bavuga ko babuze bamwe mu barwanyi kandi ngo bari bafite ubwoba bw’uko ingabo z’u Rwanda zishobora kubakurikira.
Taliki 27/11/2012 abarwanyi ba FDLR bagera kuri 250 bateye ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda biri mu murenge wa Bugeshi na Cyanzarwe, abarwanyi barenga 10 bahasiga ubuzima, bane barakomeraka, umuturage umwe yitaba Imana abandi bane barakomereka.
Abarwanyi ba FDLR biciyemo ibice bitandukanye. Abari mu murenge wa Mudende babonye bagoswe n’ingabo z’u Rwanda bahitamo gufata abaturage bugwate ngo batabarasa.
Iki gikorwa cyatumye ingabo z’u Rwanda zitabarasa ahubwo zibabererekera inzira igana aho bavuye mu kibaya kiri hagati y’u Rwanda na Congo aho abarwanyi bakomeje bagana muri pariki ya Nyiragongo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko birashoboka ra? Mwe mushyize mu gaciro murumva byumvikana???? Ngo umuntu yagizwe ingwate bamurekuye atangaza inkuru yanga ko amazina ye atangazwa? Ahaaaaaaa!!!!! Nyamara bizagaragara.
ubwo se wowe urumva bari kubarwanaho bate? none se isasu ryari gutoranya umuFDRL numuturage uransekeje rwose, iyo barwana nabo bari kurasa abo baturage uvuga ngo kuki batabarwanyeho kuko aribo bikingikirizaga kandi nta kundi bari kubarwanaho batarashe kuko nabo bararasaga.aho kugirango babarase barabaretse wenda bari kugeraho bakazabaho none ninamahire baragarutse Imana ishimwe. biragaragarako utazi urugamba icyo aricyo.
Ariko se ko Imana yakoze ibitangaza, FDLR ikarekura izongwate 4 yari yafashe ngo RDF itabarasa ahubwo ibahe irembo ryo gosohokeramo; mugihe ingabo z’u Rwanda zabonaga ko babatwariye abaturage, kuki batabarwanyeho ???? Bari bazi ko bazatinda bakabarekura ???? Kubareba babatwaye bakicecekera binteye impungenge; uretse ko kubw’amahirwe babarekuye, ubundi niko bikorwa???. Iyo urugamba rukomeye, harabo bareka bakajyirwa ingwate bosebabireba???????? Biteye impungenge. Mme Bucyanayandi