Abanyarwanda baburiwe ku mvura ikaze muri iki cyumweru
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’iteganyagihe “Meteo Rwanda” cyaburiye Abanyarwanda ko hari ibimenyetso bigaragaza ko mu gihugu hashobora kugwa imvura ikaze muri iyi minsi.
Iyo mvura ngo ishobora kugwa hagati y’itariki 9 na 13 Ukwakira 2018, kandi ikazaba ari nyinshi ku buryo ishobora guteza imyuzure ikanangiza ibintu byinshi, nk’uko itangazo Meteo imaze gushyira ahagaragara ribivuga.
Rigira riti “Hateganijwe imvura nyinshi irimo n’umuyaga mu Rwanda. Mu turere twavuzwe muri iri tangazo, iyi mvura izaba iri ku kigero cya milimetero hagati ya 20 na 30 ku munsi bityo ikaba ishobora gutera ibiza.”
Uturere Meteo Rwanda ivuga ko dushobora kwibasirwa n’iyo mvura ni Musanze, Gicumbi, Burera, Nyabihu, Rubavu, Nyamasheke, Nyamagabe na Nyaruguru.
Meteo Rwanda ivuga ko iyo mvura izaba irimo imiyaga n’inkuba, igasaba abaturage kwitwararika muri ibi bihe.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|