Abanyarwanda babiri bakomerekejwe n’amasasu yavuye muri Congo

Twagirayezu Modeste 29 warashwe ku rutungu na Uwambajemariya w’imyaka 16 warashwe mu mutwe barwariye mu bitaro bya Gisenyi kubera bakomerekejwe n’amasasu sarasiwe muri Congo mu ntambara ishyamiranyije ingabo za Leta ya Congo n’umutwe M23.

Abanyarwanda bakomerekejwe n’amasasu yabasanze mu Rwanda bibereye mu mirimo yabo. Uretse aba Banyarwanda, hari n’Umunyecongo warashwe yitwa Kibongi Baziruwiha yararashwe mu bitugu nawe urwariye mu bitaro bya Gisenyi.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Major Dr Kanyankore William, yatangaje ko abarwayi bashoboye kwitabwaho ndetse Umunyecongo Baziruwiha ashobora gusezererwa kuko uretse igikomere cyavuwe nta kindi kibazo afite.

Abaturage begereye umupaka uhuza u rwanda na Congo mu karere ka Rubavu bahangayikishijwe n’amasasu ayobera mu Rwanda ashobora kubakomeretsa.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri Louise Mushikiwabo, yasabye Leta ya Congo n’umutwe wa M23 guhagarika imirwano kuko isubiza inyuma ibikorwa byo gushakira amahoro iki gihugu gikomeje kwibisirwa n’intambara.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

isasu rirasirwa muri Congo rikaza rigakomeretsa umwana w’umunyarwanda uri mu Rwanda mu mutwe..... tukaruca tukarumira , ubundi tugahora tuvuga ngo twihesha agaciro !!!! agaciro ko mu magambo ntacyo kavuze no gushyira amafaranga muri compte ntacyo bivuze, mu gihe bakurasaho ugaceceka muzarebe ibihugu nka Israel na Turkey ibihugu bifite agaciro nyako iyo babirasheho uko bigenda

rwanyonga yanditse ku itariki ya: 16-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka