Abanyarwanda baba muri Mozambique bizihije umunsi wo #Kwibohora31
Abanyarwanda batuye muri Mozambique bizihije umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31, mu gikorwa cyitabiriwe n’abarenga 300, barimo abayobozi mu nzego za Leta ya Mozambique, abahagaririye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri Mozambique, Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Mu ijambo ry’uhagarariye u Rwanda muri Mozambique, Amb Col (Rtd) Donat Ndamage, yagarutse ku mateka mabi u Rwanda rwaciyemo, n’ubuzima bushya Igihugu gifite kuri ubu, anashimira uruhare n’ubwitange bw’Inkotanyi zabohoye Igihugu.
Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 31, ubu u Rwanda ari Igihugu gitekanye cyubakiye ku bumwe n’inzira y’amajyambere, kandi rumaze kugera kuri byinshi birimo n’umutekano ndetse na demokarasi.
Yashimiye imibanire myiza iri hagati ya Mozambique n’u Rwanda n’amasezerano ku by’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo n’umutekano, aboneraho umwanya wo gushima Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’iza Mozambique mu guhashya umutwe w’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado. Asoza ashimira Ubuyobozi bw’ibihugu byombi ku bimaze kugerwaho mu mibanire yabyo.

Umushyitsi mukuru muri ibi birori, Minisitiri w’Ubuhinzi, Ibidukikije n’Uburobyi, Roberto Mito Albino, yashimiye u Rwanda ku bimaze kugerwaho mu mibanire y’ibihugu byombi, avuga ko yifuza kubona ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwiyongera, ndetse bukagera ku mugabane w’Afurika, anashimira uruhare Abanyarwanda bagira mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu cyabo.
Ibirori byabaye ku wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025, bikaba byaranzwe n’imbyino z‘itorero Ikirezi rya Ambasade y’u Rwanda, ndetse n’iry’Abanyamozambike, habaye kandi n’ubusabane bw’abitabiriye ibyo birori bose.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|