Abanyarwanda baba muri Indiana babimburiye abandi kwizihiza umunsi w’Intwari
Harabura amasaha make ngo u Rwanda rwizihize umunsi w’Intwari, ariko Abanyarwanda baba muri Leta ya Indiyana no muri Michigan bamaze kuwizihiza.

Ni ku nshuro ya mbere mu Banyarwanda baba muri aka gace, Abanyarwanda bari bizihije Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, usanzwe wizihizwa tariki 1 Gashyantare buri mwaka.
Mu birori byabaye byaranzwe n’busabane ndetse n’ikiganiro ku mateka y’ubutwari mu Rwanda, bahawe na Brig. Gen Nyakarundi uhagarariye ingabo z’u Rwanda i Washington.
Umusi w’Intwari wizihizwa kw’itariki ya mbere Gashyantare buri mwaka, ubu ukaba ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 24.

Brig Gen Nyakarundi yabasobanuriye ko ubutwari mu Rwanda bwahozeho kandi uwagiraga ubutwari buruta ubw’abandi mu ntambara zo kwagura u Rwanda yagororerwaga, akanahabwa Impeta cyangwa Umudari w’ubutwari n’Umwami.
Yagize ati “Ibikorwa by’umuntu nibyo bimugira Intwari. Twese Abanyarwanda aho turi, dukomeze duharinire gukora ibikorwa by’Ubutwari byubaka u Rwanda Twifuza, duhereye aho tuba.
“Murangwe n’indangagaciro Nyarwanda, mwigishe abana Ikinyarwanda, muharanire kandi mukomeze kwitanga, kwitabira ibikorwa by’umuryango, gushyira hamwe n’ibindi nk’ibyo byubaka.”

Yavuze ko uyu muco wo gushima Abanyarwanda babaye intwari wongeye kugarurwa na Leta y’Ubumwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko abashimwa ari Abanyarwanda baranzwe no gukunda igihugu kugera ubwo bakitangiye. Bagomba kuba kandi bararanzwe n’Ubupfura, kwitanga bikomeye, kubera abandi intangarugero, kudacika intege kubera inzitizi zitandukanye no gushishoza.
Yavuze ko u guverinoma yongereyeho n’izindi mpeta, zahawe inshuti z’u Rwanda zakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Inkuru zijyanye na: HeroesDay2018
- Perezida Kagame yunamiye Intwari z’u Rwanda
- Ikiganiro n’umukobwa wa Agatha Uwiringiyimana nyuma yo kunamira umubyeyi we
- Ikiguzi cy’igihugu ni amaraso, muhore mwiteguye kuyatanga - Col Rugambwa Albert
- Perezida Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi w’Intwari
- Nyuma y’imyaka 59, ubutwari bwa Gatoyire ntiburibagirana
Ohereza igitekerezo
|