Abanyarwanda baba mu mahanga ubu bashobora gusaba Indangamuntu na Pasiporo banyuze ku ‘Irembo’

Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu (DGIE) buratangaza ko Abanyarwanda baba mu mahanga ubu bashobora gusaba Indangamuntu hanyuma bagasaba na Pasiporo ikoranye ikoranabuhanga banyuze ku rubuga ‘Irembo’.

Uru rwego ruvuga ko ibikumwe n’ifoto bitangwa muri Ambasade y’u Rwanda ibegereye kandi bikazakoreshwa mu gukora Indangamuntu na Pasiporo ikoranye ikoranabuhanga.

Indangamuntu ni kimwe mu bisabwa ku bageze ku myaka 16 no kuzamura mu gusaba Pasiporo za Afurika y’Iburasirazuba zikoranye ikoranabuhanga. Kutagira Indangamuntu ngo byatumaga Abanyarwanda batuye mu mahanga badashobora gusaba Pasiporo ikoranye ikoranabuhanga.

Reba ibindi bisobanuro muri iri tangazo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka