Abanyarwanda baba mu mahanga biyemeje kuba ijwi ry’ibyiza u Rwanda rwagezeho

Itsinda ry’Abanyarwanda 40 baba mu mahanga (Diaspora) mu bihugu byo hirya no hino ku isi baravuga ko aho u Rwanda rugeze mu birebana n’ishoramari mu bikorwa bitandukanye hatanga icyizere gishimishije.

Aba ni bamwe mu bagize itsinda rya diaspora nyarwanda basuye Intara y'Amajyaruguru
Aba ni bamwe mu bagize itsinda rya diaspora nyarwanda basuye Intara y’Amajyaruguru

Aba ngo bagiye kuba ijwi ryumvikanisha ibyo byiza muri bagenzi babo babana mu bihugu baturutsemo, kugira ngo bibabere umuyoboro wo gushora ubumenyi bungukiye mu bihugu by’amahanga mu bikorwa birushaho kuzamura igihugu.

Ibi babitangarije mu Karere ka Musanze ku wa gatanu tariki 10 Mutarama 2020, mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, byagarutse ku mahirwe ari muri iyi ntara mu birebana n’ishoramari.

Chantal Mudahogora, Umunyarwandakazi uba mu gihugu cya Canada yagize ati: “Muri iyi Ntara hari amahirwe menshi ku ishoramari, ibi bivuze ikintu gikomeye, kuba hari icyo twakora na bagenzi banjye baba hanze, tugakoresha ubumenyi twarahuyeyo mu bikorwa bitandukanye bizamura ubukungu bwaba ubw’igihugu natwe ubwacu”.

Chantal Mudahogora, umwe mu bagize Diaspora Nyarwanda wishimira urwego rw'ishoramari
Chantal Mudahogora, umwe mu bagize Diaspora Nyarwanda wishimira urwego rw’ishoramari

Ntagozera Tom, Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu mahanga wari uyoboye iri tsinda na we yunze mu rya mugenzi we agaragaza ko bafite inyota yo gufatanya n’Abanyarwanda bari mu gihugu kucyubaka.

Yagize ati: “Hano hari ibikorwa byinshi byakoroshya ishoramari cyane cyane mu by’ubuhinzi n’ubukerarugendo. Tugiye gushyiraho uburyo bwo kuganira na bagenzi bacu mu mashyirahamwe aduhuza, tubagaragarize ishusho y’igihugu cyacu. Twiteze kubona benshi mu gihe gito bafata iya mbere baza kurambagiza urwego runaka bashobora gushoramo imari”.

Yongeyeho ati: “Tugomba kwegera urubyiruko, kugira ngo bakurane umuco wo kugira imishinga runaka bakorera mu gihugu. Ibi bizakangura na ba bandi bagifite imitima iboshye, bumva ko badashobora kugaruka mu Rwanda cyangwa ngo bagire ibyo bahakorera, kandi hari icyizere ko na bo umwe ku wundi bazagenda bazamura imyumvire, bitume bazirikana ko hari byinshi igihugu kibategerejeho mu rwego rw’iterambere ryacyo”.

Ntagozera Tom, Umuyobozi wungirije w'Ishyirahamwe ry'Abanyarwanda baba mu mahanga ni we wari uyoboye iri tsinda
Ntagozera Tom, Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu mahanga ni we wari uyoboye iri tsinda

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV yababwiye ko uruzinduko nk’uru ari umwanya wo kwibonera amakuru y’impamo y’aho igihugu kigeze n’inzira cyanyuzemo kugira ngo cyiyubake; bakaba bafite inshingano zo gusobanurira amahanga ukuri n’amahitamo y’abagituye.

Akomoza ku mahirwe Intara ayoboye yihariye, Guverineri Gatabazi yagize ati: “Muri iyi ntara Abanyarwanda bari mu mahanga bashobora gushora imari mu buhinzi n’ubworozi mu buryo bugezweho, bigatanga akazi ku baturarwanda, nanone bigahindukira bikagaburira amahanga. Bashobora gushora imari mu bukerarugendo bakoresha amahoteli yubakwa umunsi ku wundi cyangwa bakubaka izabo bwite; nk’abantu bafite ubumenyi buhanitse mu by’amahoteli kuzicunga mu buryo bugezweho kandi bwinjiza amafaranga ni ibintu byakoroha. Hari amashuri agezweho bashobora kuza bagatangiza, amavuriro n’ibindi”.

Guverineri Gatabazi yababwiye ko yaba mu bukerarugendo, ubuhinzi, uburezi hose bashobora kuhashora imari
Guverineri Gatabazi yababwiye ko yaba mu bukerarugendo, ubuhinzi, uburezi hose bashobora kuhashora imari

Ati “Ibi bishobora gutanga akazi ku ruhande rwabo n’abanyarwanda bari ino aha, bakazana ubunararibonye bwabo n’ikoranabuhanga rigezweho bakabikoresha mu bikorwa nk’ibyo bizamura ubukungu bw’igihugu, na bo bakinjiza.”

Guverineri Gatabazi yagaragarije aba Banyarwanda uburyo nk’urwego rw’amahoteli yo mu Ntara y’Amajyaruguru rumaze gutera imbere mu buryo bukomeye. Yagize ati: “Hari amahoteli agezweho ku buryo buri munyamahanga ku rwego urwo ari rwo rwose ashobora kuza ntagire ikibazo cy’aho yiyakirira cyangwa acumbika. Nk’ubu hari aho usanga gucumbika ushobora kwishyura amadolari ari hagati y’ibihumbi bitanu n’icumi ndetse birenga ijoro rimwe gusa; iyo ugiye kureba ayo mahoteli usanga ari ayubatswe n’abanyamahanga, nyamara ibyo baba bakoze namwe mushobora kwishyira hamwe cyangwa umuntu ku giti cye mukabikora, cyane ko igihugu cyanyu cyoroheje uburyo bw’ishoramari”.

Sandrine Uwimbabazi Maziyateke ukora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe guhuza ibikorwa by’Abanyarwanda baba mu mahanga yavuze ko u Rwanda rwubatse Politiki yoroshya ishoramari.

Sandrine Uwimbabazi Maziyateke, umukozi muri MINAFET avuga ko u Rwanda rwakoze byinshi mu kuzamura urwego rw'ishoramari
Sandrine Uwimbabazi Maziyateke, umukozi muri MINAFET avuga ko u Rwanda rwakoze byinshi mu kuzamura urwego rw’ishoramari

Ati: “Imyaka 25 ishize tuvuye mu icuraburindi, none ubu ngubu igihugu cyarubatswe yaba mu bikorwa remezo, umutekano ndetse hashyirwaho uburyo budaheza mu gukora ishoramari. Iyo ibintu byubatswe muri ubwo buryo nta wavuga ngo hari imbogamizi cyangwa ikibazo umushoramari yahuye na cyo. Dukomeje gushishikariza Abanyarwanda baba hanze kumenya byinshi ubu biri gukorerwa mu Rwanda na bo bashobora kugiramo uruhare bashoramo imari”.

Aba bagize Diaspora nyarwanda uko ari 40 baturutse mu bihugu birenga 10 byo ku migabane itandukanye, bakaba basura iyi Ntara y’Amajyaruguru buri mwaka, iyi ikaba ari inshuro ya gatatu babikora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka