Abanyarwanda baba mu Bubiligi baramagana ihohoterwa bakorerwa n’Abanyekongo
Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Bubiligi (DRB-Rugari asbl) rirategura imyigaragambyo mu mutuzo izaba kuri uyu wa gatandatu tariki 18/08/2012 igamijwe kwamagana ibikorwa bya kinyamaswa bakomeje gukorerwa n’Abanyekongo batuye icyo gihugu.
Iri huriro rihangayikishijwe cyane n’ubwiyongere bw’ihohoterwa ryibasira Abanyarwanda mu Bubiligi, rigakorwa n’udutsiko tw’Abanyekongo ku manywa y’ihangu haba mu mihanda yo kubutaka cyangwa munsi yabwo, bigatuma bamwe bakomereka bikabije ku kuryo bajyanwa no mu bitaro.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, iri huriro rivuga ko iyi myigaragambyo izaba igamije gusaba Leta y’Ububiligi kurinda umutekano w’abanyamuryango baryo kimwe n’uko irinda uw’abandi banyagihugu cyangwa abandi bantu batuye ku butaka bwayo.
Iyi myigaragambyo izabera ahitwa Place de la Monnaie (1000 BXL) ikaba izatangira saa munani z’amanywa ikarangiza saa kumi. Ikazaba ari mu rwego rwo kwamagana ihohoterwa Abanyekongo muri icyo gihugu bakomeje gukorera Abanyarwanda bitwaje imvururu ziri kubera mu burasirazuba bwa Congo.
DRB-Rugari yishinganye ku bayobozi b’Ububiligi ndetse n’abaturage b’icyo gihugu kugira ngo babe bashakira umuti icyo kibazo cy’ubunyamaswa kigizwe n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, hashingiwe ku ivangura ndetse n’amagambo mabi.
Iri huriro kandi riramenyesha Abanyekongo bagira uruhare muri ibyo bikorwa bya kinyamaswa ko badashyigikiye imvururu mu burasirazuba bwa Congo ndetse ko nta na hato bahuriye n’ibiri kubera muri icyo gihugu.
Iri huriro ritumira kandi abahagarariye Abanyekongo baba mu Bubiligi kugirana ibiganiro hagamijwe kuzana umwuka mwiza n’ubwubahane nk’abaturanyi.
Kuwa gatandatu tariki 28/07/2012 umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 22 yarahohotewe ku muhanda wo munsi y’ubutaka ahitwa Merode bituma ajyanwa mu bitaro yavunitse igufwa ryo ku itama.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|