Abanyarwanda baba mu Bubiligi babukereye mu kuzakira Perezida Kagame

Abanyarwanda baba mu Bubiligi batumiye inshuti zabo kuzaza kwifatanya nabo kwakira Perezida Paul Kagame uzaba uri muri iki gihugu tariki 7 Kamena 2017.

Abanyarwanda baba mu Bubiligi biteguye kwakira Perezida Kagame.
Abanyarwanda baba mu Bubiligi biteguye kwakira Perezida Kagame.

Mu itangazo ubuyobozi bwa Diaspora mu Bubiligi bwashyize ahagaragara, bwavuze ko buzakora imyiyereko yo kwakira Perezida Kagame, uzaba wahaje mu nama yiga ku iterambere ry’u Burayi.

Mu itangazo bagira bati “Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi ibatumiye i Buruseli mu myiyereko yo gushyigikira urugendo rwa perezida Kagame, tariki 7 na 8 Kamena 2017, (ahitwa) i Tour et Taxis, bikazakurikirwa n’ubusabane.”

Perezida Kagame yaherukaga mu Bubiligi mu 2010, aho nabwo yahuye n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’ahandi mu Burayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Tuzamwakira umuyobozi wacu cyane
ndetse nibiba nangombwa tumutaramire bitinde

Nyabyenda kwizera samuel yanditse ku itariki ya: 31-05-2017  →  Musubize

Imana yahanze perezida kagame imuha ubwiza imuha ubwenge kugirango azabe intwari mu rwanda afurika ndetse no kwisi hose kuko ibikorwa bye birivugira twe tumufata nk’umucunguzi wacu kuko yadukuye kure nkuko imana yohereje mose gukura abisiraheri mu egypta kwa falawo. (®da Paul kagame in)

murwanashyaka gilbert yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

mbakosore gato: Mzee wacu aheruka mu Bubiligi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata muri 2014!

Gatari yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka