Abanyarwanda baba hanze biyemeje gushora imari mu gihugu
Abanyarwanda batuye mu mahanga barizeza Leta ko bagiye gushyira ingufu mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu.
Mu nama yabahuje na Ministeri y’ububanyi n’amahanga hamwe n’abahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye, tariki 18/12/2012, impande zose zemeranyije ubufatanye bugamije kunoza imikorere yabo ku buryo uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu rwaba ntamakemwa.
Ibikorwa nyirizina Abanyarwanda baba hanze bagiye kugaragaramo byagira uruhare mu guteza igihugu imbere, ni ugushyira ingufu mu ishoramari, kujya bohereza amadovize (amafaranga y’amahanga) mu Rwanda, gusangiza Abanyarwanda b’imbere mu gihugu ubumenyi, kunoza imikorere y’ubunyamabanga bw’ihuriro ryabo n’ibindi.
Gustave Karara, wayoboraga ubwo bunyamabanga akaba acyuye igihe, yatangarije Kigali Today ko batangiye ibikorwa byo kwitegura gushyira ibikorwa bifatika mu gihugu. Urugero, ni amazu bateganya kubaka mu Rwanda, aho abagera kuri 400 bamaze kwiyandikisha nk’abashaka kubaka mu Rwanda kandi bakubaka bijyanye n’uko gahunda y’imyubakire mu Rwanda ibisaba.
Gustave Karara yavuze ati “Ubu igisigaye ni ugukorana n’umujyi wa Kigali ukaduha ahantu ho kubaka, kuko dushaka kubaka amazu meza agezweho yacu, kandi ibyo biragaragaza ubushake dufite mu guteza imbere igihugu. Ubu abagera kuri 400 bamaze kugaragaza ubushake bwo kubaka mu Rwanda kandi amazu agezweho”.
Uretse ibikorwa by’iterambere, Abanyarwanda batuye mu mahanga baravuga ko bazashyira ingufu mu kumenyekanisha ibibera mu Rwanda, cyane cyane ko ngo ababa hanze bakunze kugaragaraho imyumvire irimo amacakubiri, imbere mu gihugu hagaragara gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge.
Avuga kuri iki kibazo, Gustave Karara yatangaje ko kizakemukira muri gahunda batangiye, yo kohereza urubyiruko mu Rwanda rukaza kureba ibibera mu gihugu, bityo bakabigeza ku bandi.
Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, Mary Baine, yavuze ko muri rusange iyi nama iziye igihe, kuko ihuriranye n’itangira ry’icyiciro cya kabiri cya gahunda y’imbaturabukungu. Ibi ngo bizatuma impande zose zumvikana ku bigomba gukorwa muri iyo gahunda no kwiyemeza kuzabishyira mu bikorwa.
Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Umuryango w’Abanyarwanda baba hanze: Gira uruhare mu kubaka igihugu cyawe” yahuje Abanyarwanda baba hanze, abahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye ndetse n’abakuriye inzego zitandukanye hano mu Rwanda bose hamwe bagera kuri 300.
Christian Mugunga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba se abeshi ko batunzwe ninfashanyo nabo , barashora iki ?? ubanza balibushore nkaya 1.000.000$ yamajyambere yavuze ko azashora umwaka ushize !!! ese yagaruka ??? ubanza namwe mwandika ibi mutajya mujya hanze ngo mubarebe !!!