Abanyarwanda ba mbere batangiye gufata pasiporo zikoranye ikoranabuhanga

Kuva kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Kamena 2019, Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwatangiye gutanga Pasiporo Nyarwanda y’Afurika y’Iburasirazuba ikoranye Ikoranabuhanga.

Batanu ba mbere bafashe pasiporo zikoranye ikoranabuhanga
Batanu ba mbere bafashe pasiporo zikoranye ikoranabuhanga

Umuyobozi w’Urwego rw’abinjira n’abasohoka Lt. Col Francois Regis Gatarayiha yatangarije abanyamakuru ko iyi pasiporo izajya ihabwa Abanyarwanda bose babyifuza, ku kiguzi gitandukanye bitewe n’ubwoko bwa pasiporo.

Urwego rw’abinjira n’abasohoka rutangaza ko iyi Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y’Uburasirazuba, ifite ibirango by’umuco nyarwanda, nko kuba irimo inzu ya kinyarwanda /gakondo, inzu igezweho (Convention Center), intore ndetse n’umubyinnyi.

Umuyobozi mukuru w’urwego rw’abinjira n’abasohoka, Lit Col Gatarayiha kandi avuga ko iyi pasiporo ikoranye ibimenyetso by’umutekano, bituma ntawabasha kuyigana.

Agira ati " Izi pasiporo zikoranye ibimenyetso by’umutekano bituma zirushaho kwizerwa ku isi hose, cyane cyane mu bijyanye no kuba abantu bagerageza kuzigana byabagora".

Lt Col Francois Regis Gatarayiha, Umuyobozi mukuru w'urwego rw'abinjira n'abasohoka
Lt Col Francois Regis Gatarayiha, Umuyobozi mukuru w’urwego rw’abinjira n’abasohoka

Iyi pasiporo ikoranye ikoranabuhanga (e-passport), igizwe n’ibyiciro bitatu:

Hari pasiporo isanzwe (ordinary passport), ifite ibara ry’ubururu bwerurutse, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe kandi igahabwa buri munyarwanda wese uyifuza, nayo ikaba irimo ibyiciro bitatu bitandukanywa n’ikiguzi cya buri pasiporo.

Hari pasiporo isanzwe ihabwa abana, ikagira amapaji 34 kandi ikazajya imara imyaka ibiri. Iyi pasiporo izajya igurwa amafaranga ibihumbi 25 y’u Rwanda.

Hari pasiporo isanzwe y’abantu bakuru, ifite amapaji 50, yo ikazajya itangwa ku kiguzi cy’amafaranga ibihumbi 75 by’amafaranga y’u Rwanda, igakoreshwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Abazifashe bwa mbere babyishimiye
Abazifashe bwa mbere babyishimiye

Hari na pasiporo isanzwe ihabwa abantu bakuru, ikaba ifite amapaji 66, yo ikaba izajya igurwa amafaranga ibihumbi 100, kandi igakoreshwa mu gihe cy’imayaka 10.

Pasiporo ikoranye ikoranabuhanga kandi ifite icyiciro cya pasiporo z’akazi zihabwa abakozi ba Leta bajya mu butumwa bw’akazi.

Iyo pasiporo ifite ibara ry’icyatsi kibisi, ifite amapaji 50, ikazajya itangwa ku kiguzi cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15, kandi ikamara imyaka itanu.

Hari kandi pasiporo ihabwa abadiporomate n’abandi banyacyubahiro, bateganywa n’iteka rya Minisitiri nomero 06/01, ryo kuwa 29 Gicurasi 2019 ryerekeye abinjira n’abasohoka.

Iyo pasiporo ifite ibara ritukura, ikaba ifite amapaji 50, ikazajya itangwa ku kiguzi cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15, ikajya imara imyaka itanu.

Urwego rw’abinjira n’abasohoka ruvuga ko pasiporo zari zisanzwe zitangwa zahagaritswe gutangwa kuva kuri uyu wa gatanu 28 Kamena 2019.

Icyakora Lit Col Gatarayiha avuga ko pasiporo zatanzwe mbere zizakomeza gukoreshwa mu gihe kitarenze imyaka ibiri uhereye umunsi inshya zatangiye gutangirwa, bivuze ko zizahagarara gukoreshwa tariki ya 27 Kamena 2021.

Ati "Muri iyo myaka ufite iyo pasiporo azaba yemerewe kuyikoresha, cyangwa agahitamo gufata inshya kugira ngo agendane n’igihe, ntabwo tuzayimwima".

Enock Niyonzima, umwe mu Banyarwanda ba mbere bafashe pasiporo ikoranye ikoranabuhanga, yavuze ko anejejwe no kuba mu ba mbere bayifashe, akavuga ko bigiye kujya bimworohereza mu ngendo akunze gukorera mu mahanga.

Enock Niyonzima ashyikirizwa pasiporo ye
Enock Niyonzima ashyikirizwa pasiporo ye

Agira ati" Ubusanzwe twajyaga tugenda, twagera mu mahanga ugasanga bahamagara ngo abafite e-passport banyure ahabo, ugasanga twebwe dufite izisanzwe tumaze umwanya munini dutegereje.

Iyingiyi kubera ubuhanga ikoranye, kandi ikaba igaragaza amakuru yose, ntabwo tuzongera kujya dutinda ku bibuga by’indege, turabyishimiye cyane".

Uburyo bwo gusaba pasiporo ikoranye ikoranabuhanga

Gusaba Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y’Uburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga, bisaba ko hafatwa ibikumwe ndetse n’ifoto by’uyisaba, kugira ngo hongerwe umutekano wayo, kandi hafatwe umwirondoro uhagije.

Kubera iyo mpamvu, Urwego rw’abinjira n’abasohoka rumenyesha Abanyarwanda ko ushaka pasiporo azajya yiyizira ubwe ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka, kugira ngo atange ibisabwa.

Gusaba bizajya bikorwa, abari mu Rwanda bezajya begera umukozi wa Irembo, cyangwa se bo ku giti cyabo bakore ubusabe, banishyure bitewe n’ubwoko bwa pasiporo basaba. Ibisabwa ni indangamuntu, no kwishyura amafaranga ahwanye n’ubwoko bwa oasiporo usaba ashaka.

Nyuma yo gusaba, uwasabye azajya abona ubutumwa bugufi bumumenyesha umunsi n’isaha azazira gutanga umwirondoro n’ibikumwe no gufata ifoto.

Aho uwasabye pasiporo atangira amakuru
Aho uwasabye pasiporo atangira amakuru

Umunsi ukurikiyeho, uwasabye azajya amenyeshwa mu butumwa bugufi, umunsi azazira gufata pasiporo yasabye.

Urwego rw’abinjira n’abasohoka ruvuga ko gusaba no guhabwa pasiporo bitazajya birenza iminsi ine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bjr,
Iyi passport iziye igihe Kandi ndashimira Urwego rw’abinjira n’abasoka imikorere myiza yabo

Jean Daniel MUKAMA yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

Mwiriwe bavandimwe guhindura passport nibyo twarabyishimiye ariko ikibazo gihari nkubu njyewe narimfite isanzwe bampaye ntiranamara amezi atatu kandi batanze igihe cyimyaka 2 mugihe yagakoze 5. Icyifuzo nuko mwambwira nkagarura iyo isanzwe nkongera ayo mafaranga mwongeye kuriyo yari isanzwe nanjye nkatunga iyo ijyanye nigihe rwose mudufashe naho ubundi nigihombo gukoresha passport imyaka 2 kandi wari warateganyijeko kuzayikoresha imyaka 5

Tresor yanditse ku itariki ya: 29-06-2019  →  Musubize

Mwaramutse,njye nikibazo nshaka kubaza,ubaye ushaka gutunga passport ariko ntaho wenda kujya bwo wayibona cg bisaba kuba hari isafali ugiye kujyamo? Murakoze

emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka