“Abanyarwanda ba kera bari basobanutse kuko bari bafite itorero” - Brig. Gen. Bayingana

Umuyobozi mukuru wungirije w’itorero ry’igihugu avugako Abanyarwanda ba kera bari abantu basobanutse kandi bazima kuko bari bafite itorero ryatozaga abayobozi mu nzego zose. Akemeza ko uyu muco u Rwanda ruri kuwugarura kandi ukareba Umunyarwanda wese uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 20 na 35.

Brig. Gen. Bayingana yatangaje ibi kuri uyu wa kane tariki 17/10/2013, mu gikorwa cyo kuganiriza urubyiruko ruri gusoza amashuri yisumbuye mu karere ka Musanze, ku bijyanye n’urugerero n’akamaro karwo bakazarwitabira baruzi neza.

Abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye bari bahuriye muri APICUR ngo baganire ku rugerero.
Abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye bari bahuriye muri APICUR ngo baganire ku rugerero.

Brig. Gen. Bayingana akaba yabwiye uru rubyiruko ko mu rugerero bazahavoma ubwenge busumbye ubwo bavana mu ishuri, cyane ko kubura ibikorwa by’urugerero n’itorero ry’igihugu aribyo byagejeje igihugu mu bihe bibi cyanyuzemo.

Yagize ati: “Abanyarwanda ba cyera bari abantu bazima kandi basobanutse kubera ko bari bafite itorero, bakahatoreza abayobozi bayobora igihugu mu nzego zose z’imirimo. Aho abazungu barivaniyeho niho u Rwanda rwangiritse haza no kuvamo jenoside mu 1994.”

Yongeyeho ko hari gahunda yo kuganira n’ababyeyi ku bijyanye n’urugerero, kugirango umubyeyi ajye ashishikariza umwana kurwitabira, kuko azaba azi neza ko agiye gutozwa kuba umugabo uhamye ufitiye igihugu akamaro.

Umuyobozi w'akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage ni umwe mu baganirije aba banyeshuri.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ni umwe mu baganirije aba banyeshuri.

Ati: “Dufite na gahunda yo guhura n’ababyeyi ba bano bana, kugirango bakore nk’uko kera byagendaga. Maze bajye baza bafite umugisha wa kibyeyi, bakajya bashishikariza abana kwitabira urugerero, babasaba kutazaba ibigwari nk’uko kera byagendaga.”

Mbarushimana Jean Paul, wiga mu mwaka wa gatandatu w’ubwubatsi mu ishuri Lycee de Ruhengeri APICUR, akaba avuka mu murenge wa Rwaza akarere ka Musanze, avuga ko yaganirijwe ku kamaro ko kwitabira itorero, none akaba yiteguye kuzigisha abantu gusoma no kwandika ahereye ku babyeyi be.

Ati: “Umuhigo wanjye ni ukuzigisha abantu batazi gusoma no kwandika, mpereye ku babyeyi banjye kuko nabo batazi gusoma no kwandika.”

Abanyeshuri n'abayobozi mu gikorwa cyo kubakangurira ibyiza by'urugerero.
Abanyeshuri n’abayobozi mu gikorwa cyo kubakangurira ibyiza by’urugerero.

Eric Niyongabo, wari uhagarariye minisiteri y’uburezi muri iki gikorwa, yavuze ko itorero rigomba guhabwa agaciro gakomeye mu gihugu, kuko ryatojeje abanyarwanda mbere cyane y’uko amashuri atangira.

Ati: “Itorero ryatozaga urubyiruko, rikamutoza ubuhanga, imibanire n’abantu, kugira imbaraga, kubaho akomeye n’ibindi. Aho ishuri riziye riza ryigisha igice kimwe muri ibyo byose. Twifuza ko amashuri dufite uyu munsi yaba yigisha ibyo byose bityo agahinduka itorero.”

Urubyiruko rurenga 400 rwitegura kurangiza amashuri yisumbuye mu bigo bitandukanye bikorera mu karere ka Musanze rukaba ari rwo rwaganirijwe, maze bose biha intego y’icyo bazerekezaho amaboko mu mezi 12 bazamara mu gikorwa cy’urugerero.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka