Abanyarwanda 98.2% biyumvamo Ubunyarwanda kurusha ibindi - Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) bwiswe igipimo cy’ubwiyunge cya 2020, bugaragaza ko Abanyarwanda bangana na 98.2% ari bo bashingira imibanire yabo ku Bunyarwanda, abasigaye 1.8% bakaba bacyibona mu ndorerwamo y’amako, amadini n’ibindi, gusa ngo ni cyo gipimo kiri hasi ugereranyije n’imyakaishize.

NURC ivuga ko mu turere tw’Umujyi wa Kigali, muri Bugesera na Huye, ari ho igipimo cy’ubwiyunge cyasanze hari benshi badashingira imibanire yabo ku Bunyarwanda, ahubwo ngo hari ibindi bagenderaho nk’amoko, idini n’uduce bakomokamo.

Akarere ka Bugesera kaza ku isonga mu kugira abagatuye benshi bangana na 5.9% batibonabo Ubunyarwanda mbere y’ibindi, Gasabo ikagira 5.6%, Huye hari 5.3%, Ruhango ifite 3.9% Kicukiro 3.7%, Nyarugenge 3.6%, Rusizi, Musanze na Burera na ho hakaba abagera kuri 2.8% bashingira imibanire yabo ku bindi bitari Ubunyarwanda.

Akarere ka Gakenke na ko gafite abangana na 2.6% batibonamo ubunyarwanda mbere y’ibindi nk’uko igipimo cy’Ubwiyunge kibigaragaza, Gatsibo na Muhanga hari 2.3%, ahasigaye bakaba bari ku gipimo cya zero n’ibice.

Uturere dufite abaturage biyumvamo Ubunyarwanda ku rugero rwa 100% ngo ni Rutsiro, Rulindo na Kirehe nk’uko Igipimo cy’Ubwiyunge kibigaragaza.

Kigali Today yaganiriye na bamwe mu batuye mu karere ka Gasabo, bagaragaza ibindi bishingirwaho bitari Ubunyarwanda bituma abantu basabana kugeza ku rwego rwo gushyingirana.

Umubyeyi utuye mu Murenge wa Gisozi avuga ko hari abashingira imibanire yabo ku miryango migari y’Abanyarwanda nk’Abasinga, Abega Abacyaba, Abanyiginya n’abandi, ariko hakaba n’abashingira ku duce bakomokamo, cyane cyane abitwa Abashi.

Ati"Ikijyanye no gushaka nkibona cyane ku Bashi kandi nanjye ndi we, impamvu ni uko twumva ko iyo Umushi ahuye n’Umushikazi bakundana, kuko bazi ko bakunda gukora, bagira imbaraga kandi ntibacika intege, kandi barwanirana ishyaka, abashikazi batuziho kugira amahane, sinzi niba ibyo ari ukuri".

Umugabo utuye ku Gisozi na we wakomeje atuganiriza, avuga ko mu bindi yabonye bituma bamwe mu Banyarwanda bironda bakiremera udutsiko tw’imibanire ari ibishingiye ku madini basengeramo.

Yagize ati "Usanga Umukirisitu n’undi bakunda kugenderanirana, wanababaza iby’Ubunyarwanda ukumva akubwira ko ari umwana w’Imana aho kuba Umunyarwanda, kuko ngo Abanyarwanda bicanye ariko abana b’Imana ibyo bitajya bibabaho".

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ivuga ko igipimo cy’Ubwiyunge gikorwa buri myaka itanu, gifasha inzego zitandukanye gufatira Abanyarwanda ingamba zo kubana neza batarangwa n’imitekerereze cyangwa imikorere irimo amacakubiri n’ivangura.

NURC ivuga ko muri 2020 ari bwo hagaragaye abaturage bake (1.8%) batibonamo Ubunyarwanda, kuko mu mwaka wa 2010 bari 30.5%, muri 2015 hakaba harabonetse abangana na 27.9%.

NURC ivuga ko ikigero gito cy’abatibonamo Ubunyarwanda muri 2020 ngo cyatewe n’ingufu Leta igenda ishyira mu kurwanya ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo rwose abanyarwanda barakundana,Politicians nibo batuma dutemana.Gusa kuvuga ko twiyunze ku kigero cya 94.7 %,sibyo.Hari byinshi bidutandukanya.Ntitukabe nka Leta ya mbere ya 1990 yaririmbaga ubumwe,amahoro n’amajyambere,hanyuma bikabyara intambara.Wenda mwavuga ko twiyunze ku kigero cya 60% gusa.Naho ubundi imibare ya 95%,iba yerekana ko NURC ibeshya kugirango yereke Leta ko ikora neza.Ni ukwishakira umugati gusa.

serwada yanditse ku itariki ya: 26-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka