Abanyarwanda 96 bagarutse mu Rwanda binjiriye ku mupaka wa Rubavu
Abanyarwanda 96 biganjemo abagore n’abana bagarutse mu gihugu cyabo bavuye mu gihugu cya Congo; binjiriye ku mupaka wa Rubavu tariki 17/05/2013.
Bamwe mu batahutse babaga mu duce twa Masissi na Rusthuro ndetse harimo abagore bari bashakanye n’Abanyekongo riko kubera kutumvikana bahisemo kuzana n’abana. Ngo bagarutse mu gihugu cyabo kuko barambiwe kwitwa impunzi.

Uwizeyimana Angelique wavuye ahitwa Mukondo i Masisi, avuga ko aje mu Rwanda atazi aho iwabo bari batuye kuko baguye muri Congo, cyakora ngo yumvaga bavuga Rwerere, akaba yizeye ko ubuyobozi buzashobora kumubonera umuryango.
Ati “aho twari turi ntibifuzaga ko dutaha batubwiraga ko abatashye bafungwa bakicwa tukagira ubwoba, n’ubu twaje dutorotse kandi twasize abandi barenga 30 nabo bifuza kuza ariko batarabona inzira.”
Uwizeyimana avuga ko abababuza atari FDLR gusa ahubwo ngo n’abayobozi b’Abanyekongo babuza abantu gutaha bababwira ko nibagenda bazicwa.

Umubare w’impunzi zatahutse ni abagore n’abana naho abagabo basigaye, abagore bavuga ko abagabo bo bagira ubwoba bwo kuza ariko ngo bashobora kuzataha nibabona amakuru kuko impunzi ziri mu mashyamba zicyeneye kumenya ukuri ku bibera mu Rwanda.
Mu kigo cya Karengera kiri Goma kiruhukiramo impunzi hasigaye n’abandi Banyarwanda bagera ku 100 nabo bazataha mu minsi iri imbere.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|