Abanyarwanda 94.8% ni bo batekereza ejo hazaza h’igihugu - NURC

Ubushakashatsi bwa gatatu bwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) ku gipimo cy’ubwiyunge mu Banyarwanda, buvuga ko Abanyarwanda bangana na 94.8% ari bo batekereza ejo hazaza h’u Rwanda.

Fidèle Ndayisaba uyobora NURC asobanura iby'ubwo bushakashatsi
Fidèle Ndayisaba uyobora NURC asobanura iby’ubwo bushakashatsi

NURC yakoze ubushakashatsi bwa mbere mu mwaka wa 2010, ubwa kabiri ibukora muri 2015, ubwa gatatu ari na bwo buheruka bukaba ari ubu bwakozwe muri 2020, bwanamuritswe kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021.

Gutekereza ejo hazaza biri mu nkingi yitwa ’Gusobanukirwa amateka, iby’ubu no gutekereza ejo hazaza h’u Rwanda’, imwe muri esheshatu zigize ubushakashatsi NURC yakoze mu mwaka ushize wa 2020.

Iyo nkingi yahawe amanota 94.6% igizwe n’ibipimo bine ari byo imyumvire ku byabaye bifatika (amateka), amateka n’uburyo ahererekanywa, kugira ubwiyunge ubwawe ndetse no gutekereza ejo hazaza.

Ubwo yamurikiraga abanyamakuru icyo gipimo cy’ubwiyunge cya 2020, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Fidèle Ndayisaba, yasobanuye ko hari abantu kugeza ubu bagaragara nk’abatareba kure bakishora mu bikorwa byo kwiyangiza no kwangiza abandi.

Ati "Nk’abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside ntabwo bareba imbere, hari abo ubona bishora mu bikorwa byangiza ahazaza habo, ariko ni bo bake".

Ubwo bushakashatsi bukomeza bushingira ku nkingi ya kabiri yitwa NDI UMUNYARWANDA ’Ubwenegihugu, Ibiranga umuntu n’inshingano ze’, ikaba ari inkingi yahawe igipimo cy’impuzandengo ya 98.6%.

Inkingi ya gatatu yitwa ’Icyizere n’Uruhare rw’Abaturage mu miyoborere", abaturage bakoreweho ubushakshatsi bakaba barayihaye amanota angana na 90.6%.

Inkingi y’Umutekano n’Imibereho myiza ihabwa amanota 94.3%, inkingi ijyanye n’Ubutabera, kugira amahirwe angana n’uburenganzira ihabwa amanota 93.1% naho ijyanye n’imibanire igahabwa amanota 97.1%.

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge igaragaza ko muri rusange ubwiyunge mu Banyarwanda bwateye imbere mu bipimo byose by’ubwiyunge muri 2020 (94.7%), ibigereranyije n’ubushakashatsi bwo muri 2010 (ubwiyunge bwari kuri 82.3%) hamwe n’ubwa 2015 (bwari kuri 92.5%).

Abanyamakuru bitabiriye icyo gikorwa
Abanyamakuru bitabiriye icyo gikorwa

NURC ivuga ko ubu bushakashatsi bwakorewe mu Rwanda hose, ababajijwe akaba ari abaturage bangana na 12,600 bari mu ngo 9,720, mu bigo bihuza abantu benshi bigera ku 2,880, gereza eshanu n’amashuri 55.

Mu byo abaturage bavuga ko bibangamiye ubwiyunge nk’uko ubushakashatsi bwa NURC bubivuga, hari abanenga abayobozi badakemura ibibazo babagezaho.

Hari n’abavuga ko ruswa iteye ikibazo gikomeye cyane cyane mu nzego z’ibanze, hakaba n’abanenga abatitabira gahunda z’ubwiyunge, abakwirakwiza ibihuha by’intambara, abadasaba imbabazi, abazisaba bya nyirarureshwa ndetse n’abatishyura imitungo bangije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka