Abanyarwanda 91 batahutse bishimiye ko bagiye kurangiriza umwaka iwabo
Ubwo Abanyarwanda 91 bari barahungiye muri Congo bageraga mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi kuri uyu 19/12/2013, batangaje ko bishimiye kongera kwibona mu gihugu cyabo ndetse bakaba bagiye kuharangiriza umwaka wa 2013.
Uwitwa Nshimiyimana Innocent avuga ko ngo atangajwe n’ukuntu asanze igihugu cye cyarahindutse aho atangangaza ko bitandukanye nuko bamwe bagisebya. Uyu mugabo hamwe na bagenzi be bavuga ko kuba giye kurangiriza umwaka mushya iwabo ngo bibateye ibyishimo byinshi.

Aba Banyarwanda batangaza ko bari baraheze muri Congo kubera ubujiji bushingiye ku bihuha babwirwa na bagenzi babo aho ngo muribo hari abatifuza gutaha ndetse bakaba bafite n’ubwenegihugu bwo muri Congo.
Kimwe mu bitumye batahuka hari abatewe ubwoba nuko bumvise amakuru y’uko bashobora guterwa na MONUSCO kuburyo ngo abenshi batangiye kuva mu mashyamba begera ku misozi.

Icyakora ngo hari n’abandi batahutse ku bushake bwabo kubera kurambirwa ubuzima bubi bari bamazemo iminsi burimo inzara, intambara, uburwayi butavurwa n’izindi ngorane zitandukanye.
Aba batahutse bavuga ko muri Congo hakiriyo Abanyarwanda benshi ndetse ngo abenshi bifuza gutahuka ariko bagahura n’imbogamizi zitandukanye zibaca intege aho babwibwa ko nta mahoro ari mu Rwanda.

Aba banyarwanda bavuze mu bice bitandukanye bya Congo nka Mwnga, Masisi, uvira, Karehe, Fizi n’ahandi, bakigera mu nkambi ya Nyagatare bahawe ikaze n’umuyobozi w’iyi nkambi Kiboga Patrick abashimira umugambi mwiza bafashe wo kugaruka mu rwababyaye.
Yabakirije ibiryo bizabatunga amezi 3 kugirango babe bamenyera ubuzima busanzwe.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ntakundi babigenza un yiyemeje kurwanya impunzi muri congo kandi niyo yarishinzwe kuzirengera burya aho kugwa imahanga ntaho badahamba wataha bigaca ahobyagaciye
murakaza neza murwababyaye nukuri kandi natwe twishimiye kubakira, mubwire abasigayeyo uko musanze urwanda igihugu cyababyaye. nukuri mubaye intwari kandi ubu butwari mugize Imana ndizerako izabakomereza intambwe zanyu. ikaze mu rwababyaye.
ko abana baruta ababyeyi ubwinshi umwe afite abana barenga icumi?
Biranejeje kandi birahimbaje kubona amaboko nk’aya agaruka murwatubyaye..murakaza neza mu rwababyaye..
Ni ukuri Imana ishimwe kuko uyu ni umutungo wiyongereye kuwo u Rwda rufite kuko ni abana barwo kandi nta mpamvu yo guhera ishyanga kuo dukeneye amaboko yabo.
mubabwire bakangurire na bagenzi babo basigayeyo maze bazire rimwe akazi karangire kuko kuza urusorongo biratuvuna. gusa ariko turabikora pe, they are mostly welcome